M23 yafashe Kisharo kuri uyu wa 02 Mutarama 2023 ibice byiyongera kuri Rumangabo yafashe mu mpera z’Ukwakira 2022, igice kibamo ikigo cya gisirikare cy’ingabo za Leta mu gihe Kishishe yafashwe mu mpera z’Ugushyingo.
Abaturiye Kisharo bavuga ko batangiye kumva urusaku rw’amasasu y’imbunda zikomeye n’izoroheje guhera saa moya yo muri RDC ibyatumye abaturage batagira guhunga nk’uko Radio Okapi yabitangaje.
Abaturage bahise bahungira mu bice bya Buramba ni ukuvuga mu birometero 30 uvuye Kisharo abandi bahungira mu bice bya Nyamilima na Ishasha biherereye mu birometero 150 uvuye mu majyaruguru y’Umujyi wa Goma.
M23 yarwanye ishaka gufata Kisharo aho ibicuruzwa ndetse n’indi mitungo yimukanwa y’abaturage yari yasahuwe kuri uyu wa Mbere yari iherereye.
Ku rundi ruhande ariko ingabo za Congo kuri iki Cyumweru zari zatsimbuye abarwanyi ba M23 mu bice bya Kamatembe na Karenga ho muri Pariki ya Virunga muri teritwari ya Masisi mu mirwano yabahuje yatangiye ku wa 31 Ukuboza 2022.
M23 yafashe Kisharo mu gihe yatangaje ko yemerereye ingabo z’Umuryango wa Afurika y’’Iburasirazuba zoherejwe kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo, kuva mu duce twa Kishishe na Rumangabo wari wafashe, mu rwego rwo kubahiriza ibyemezo byafashwe n’abakuru b’ibihugu byo mu karere.
M23 yijejwe ko izoroherezwa kuganira na Leta ya Congo, mu gihe izaba yubahirije ibiteganywa n’amasezerano ya Luanda.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!