LVMH na Tiffany bigiye kwihuza ku giciro gito nyuma y’ibibazo birimo Coronavirus n’imisoro ya Amerika

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 29 Ukwakira 2020 saa 04:07
Yasuwe :
0 0

Sosiyete ikomeye mu Bufaransa ikora ibijyanye n’imideli, LVMH [Moët Hennessy – Louis Vuitton SE], igiye kugura Tiffany yo muri Amerika ikora imikufi, zose zikazihuriza hamwe nyuma y’igihe iri hererekanya ribamo amananiza.

Mu ukwakira 2019 nibwo LVMH igizwe n’ibice bibiri; kimwe gikora ibijyanye n’imyambaro n’ikindi gikora inzoga zo mu bwoko bwa ‘champagne’, yatangaje ko yasinye amasezerano yo kugura Tiffany y’Abanyamerika kuri miliyari 16.2$.

Nyuma y’igihe kitageze ku mwaka, icyo kigo cy’Abafaransa cyaje gutangaza ko cyisubiyeho, ahanini kubera icyemezo Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziherutse gufata cyo kongera imisoro ku bicuruzwa birimo ibirungo by’ubwiza n’amasakoshi biturutse mu Bufaransa.

Mu itangazo LVMH yashyize hanze kuri uyu wa 9 Nzeri, yavuze ko itakibashije kugura Tiffany kubera ‘uruhuri rw’ibintu bitambamira iyi gahunda’.

Icyo kigo ari nacyo kibarizwamo ibirango bya Louis Vuitton na Christian Dior, kuri uyu wa Kane cyatangaje ko kizishyura $131.50 ku mugabane, aho kuba $135, bituma igiciro kiba miliyari $15.8. Byongeye, Tiffany izanaha abanyamigabane bayo inyungu ya $0.58 ku mugabane.

Mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Kane rivuga ko uretse igiciro, “andi masezerano ajyanye no guhuzwa kw’izi sosiyete yo, atigeze ahinduka.”

Roger Farah uhagarariye Tiffany yavuze ko bishimiye iki giciro kandi kikaba nta ruhande na rumwe kibangamiye, bakaba bagiye gukomeza ibijyanye no kwihuza kwabo.

Bibarwa ko ubu bwumvikane buzatuma umuherwe nyiri LVMH, Bernard Arnault, azigama miliyoni $425 zari gutangwa hagendewe ku giciro cya mbere yo kugabanywa, ahwanye na 3 ku ijana.

LVMH na Tiffany bigiye kwihuza ku giciro gito nyuma y’ibibazo birimo Coronavirus n’imisoro ya Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .