00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Luhansk yafashwe: Ibigezweho mu ntambara y’u Burusiya na Ukraine

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 July 2022 saa 03:09
Yasuwe :

Minisitiri w’Ingabo w’u Burusiya, Gen Sergey Shoigu, yamenyesheje Perezida Vladimir Putin ko ingabo z’iki gihugu zamaze kubohora agace ka Luhansk, mu burasirazuba bwa Ukraine.

Aka gace hamwe na Donetsk nitwo tugize igice cyagutse kizwi nka Donbas.

Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yanatangaje ko ingabo zayo hamwe n’umutwe uyoboye Luhansk ifatwa nka Repubulika ya rubanda yigenga, zafashe umujyi wa Lysychansk n’ibice biwegereye.

Yatangaje iti "Ku wa 3 Nyakanga 2022, Minisitiri w’Ingabo, General Sergey Shoigu yamenyesheje Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Burusiya, Vladimir Putin, ibohorwa rya Repubulika ya Rubanda ya Luhansk."

Uretse umujyi wa Lysychansk, hanafashwe imijyi yo hafi aho irimo Belogorovka, Novodruzhesk, Maloryazantsevo, na Belaya Gora.

Gen Shoigu yemeje ko Luhansk yafashwe

Ukraine yarashe mu Burusiya

Guverineri w’umujyi wa Belgorod mu Burusiya yatangaje ko abantu batatu biciwe mu gitero cy’igisasu cyasenye inzu nyinshi.

Ni igisasu cyarashwe giturutse muri Ukraine nk’uko ubuyobozi bw’u Burusiya bwabitangaje.

Guverineri Vyacheslav Gladkov yavuze ko hasenywe apartments 11 n’inzu 39 z’abantu ku giti cyabo.

Uretse mu Burusiya, Perezida wa Belarus, Aleksandr Lukashenko, yavuze ko ingabo ze zahanuye misile yari yoherejwe na Ukraine muri Belarus, yizeza ko agomba gusubiza kuri icyo gitero.

Yabwiye ibiro ntaramakuru bya Belarus, Belta, ati "Turimo gushotorwa."

Drones za Ukraine zinaniwe

Abahanga mu bya gisirikare bahamya ko u Burusiya bukomeje guhanura drones nyinshi z’igisirikare cya Ukraine, mu gihe zatangaga umusaruro ukomeye cyane mu ntangiriro z’urugamba.

Kuva muri Gashyantare 2022, Ingabo za Ukraine zakomeje kwifashisha drones mu kurasa ahantu hatandukanye ku ngabo z’u Burusiya, cyane cyane ku bifaru n’imodoka z’igisirikare.

Impuguke zimwe zabwiye The Business Insider ko u Burusiya bwongereye ingufu z’ibikoresho bikumira za missile (defense systems), none ubu burimo guhanura drones nyinshi za Ukraine.

Uwitwa Samuel Bendett yagize ati "Ibirimo kuba ni uko intwaro z’u Burusiya zikoresha ikoranabuhanga n’intwaro z’ubwirinzi bw’ibitero byo mu kirere byashyizwe ku murongo neza, byoherezwa ahantu henshi ugereranyije no mu mezi ya mbere y’intambara."

Bendett yanavuze ko ingabo z’u Burusiya zirimo kwifashisha radar mu gutahura drones za Ukraine, hamwe n’intwaro zifite ikoranabuhanga rihambaye mu kuyobya itumanaho ryazo.

U Burusiya kandi burimo kwifashisha intwaro zitandukanye nka mashini gani (machine gun), intwaro zifasha mu kwirinda ibitero byo mu kirere ndetse n’intwaro zifasha mu guhanura za missile (Tor missile system), mu kurasa izi drones.

Minisiteri y’Ingabo z’u Burusiya iheruka kwerekana amashusho y’intwaro za Krasukha-S4 zirimo gukoreshwa mu guhanura drones za Ukraine.

Uwitwa Mark Cancian - umusesenguzi wo muri Center for Strategic and International Studies - yavuze ko Ukraine yabashije kurasa cyane u Burusiya ikoresheje drones mu ntangiro z’urugamba, kubera ko bwatinze gukwirakwiza intwaro zikumira ibitero byo mu kirere.

Ikindi, ngo bwagenze gahoro mu guhuza imikoranire y’ingabo zirwanira ku butaka, mu kirere, imbunda nini ndetse n’intwaro zikumira ibitero byo mu kirere.

Nyuma ngo bwaje gushyira ibintu ku murongo cyane cyane mu bice bya Donbas, ku buryo Ukraine irimo kwigengesera mu gukoresha drones, kuko kuzitakaza bifite ikiguzi kiri hejuru.

Drones nka Switchblade cyangwa Phoenix Ghost, imwe ishobora kugurwa hagati ya miliyoni $1-2. Hari n’izishobora kuzamura igiciro kikagera muri miliyoni $10.

Ukraine ahubwo irimo gusaba amahanga indege zigezweho n’imbunda zirasa kure cyane, zo kwifashishwa mu ntambara n’u Burusiya.

U Burusiya bukomeje guhanura drones za Ukraine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .