Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, yavuze ko iyi ntambara yasubije irudubi ikibazo cy’inzara mu bihugu bikennye bitewe n’izamuka ry’ibiciro ku masoko.
Yakomeje avuga ko ibihugu bitandukanye bishobora kuzahura n’inzara y’akarande mu gihe gutumiza ibintu muri Ukraine bitasubira ku rwego byariho mbere y’intambara.
Kuva u Burusiya bwatangiza ibikorwa bya gisirikare muri Ukraine, ubucuruzi bwanyuraga ku byambu bya Ukraine bwarahagaze, hakaba haranyuzwaga ibiribwa byinshi birimo amavuta yo guteka, ibinyampeke n’ingano.
Ibi byatumye ibiciro by’ibicuruzwa bizamuka, aho ku Isi yose byazamutse hejuru ya 30% ugereranyije n’uko byari bihagaze umwaka ushize.
Guterres yavuze ko intambara ya Ukraine yivanze n’imihindagurikire y’ibihe n’icyorezo cya Covid-19, bikaba bizatuma miliyoni nyinshi z’abatuye Isi basonza, bikongera ikibazo cy’imirire mibi.
Yavuze ko hakwiye gushakwa igisubizo ku kibazo cy’ibiribwa byaturukaga muri Ukraine ndetse ifumbire yo mu Burusiya na Belarus na yo igasubira ku isoko.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!