Yavuze ko ubugizi bwa nabi bwubuye mu byumweru bishize, bukomeje gukwirakwira mu bice bitandukanye, aho ibibazo mu baturage bikomeje kwiyongera ha handi n’inzego z’ubuyobozi bw’igihugu butakibasha gutanga ubufasha bw’ibanze.
Ati “Haïti ishobora guhura n’ibibazo bikomeye cyane nta gikozwe. Ndasaba ko hakomeza kurebwa uko hashakwa ibisubizo byihuse mu gufasha kiriya gihugu n’abaturage bacyo.”
Salvador yagaragaje ko muri Haiti by’umwiharimo mu Murwa Mukuru Port-au-Prince, ibibazo nk’ibya cholera, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, umutekano muke n’ibindi bikomeje kwiyongera ndetse inzego z’ubuyobozi zigowe no guhangana na byo.
Ikibazo by’umutekano muke muri Haïti bikomeje gufata indi ntera ndetse ibice byinshi by’iki gihugu bigenzurwa n’imitwe y’amabandi.
Nk’ubu ayo mabandi yamaze kwigarurira umujyi wa Mirebalais uri rwagati muri Haïti ndetse abohora imfungwa zirenga 500.
Mu mpera za 2024 byavugwaga ko 85% by’Umujyi wa Port-au-Prince bigenzurwa n’imitwe y’abagizi ba nabi irenga 200, iyo mitwe ndetse ikataje mu kwigarurira ibindi bice.
Umuryango w’Abibumbye uvuga ko mu mwaka ushize gusa, abagera ku 5000 biciwe mu bugizi bwa nabi.
Imibare igaragaza ko kuva mu Ukuboza 2024 abarenga 2600 bamaze kwicwa, ikagaragaza ko biyongereyeho 41,3% ugereranyije n’amezi atatu yari yabanje.
Loni yohereje muri Haïti Abapolisi bayobowe n’abo muri Kenya ariko ntabwo babashije guhangana n’ayo mabandi mu buryo bugaragara. Ni ubutumwa bwoherejwemo abapolisi barenga 1000 bo mu bihugu bihugu bitandatu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!