Loni yashimye umusanzu w’abagore bari mu bikorwa byo kubungabunga amahoro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Gicurasi 2020 saa 01:09
Yasuwe :
0 0

Umuryango w’Abibumbye washimye uruhare rw’abagore mu bikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi, uvuga ko babasha kugera ku baturage benshi bikoroshya ubutumwa muri rusange.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Gicurasi, harizihizwa umunsi mpuzamahanga wahariwe abakora mu bikorwa by’umuryango w’abibumbye byo kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi.

Insanganyamatsiko y’uyu munsi harazirikanwa uruhare rw’abari n’abategarugori muri ibi bikorwa. By’umwihariko haribukwa abari n’abategarugori baguye muri ibi bikorwa byatangijwe mu 1948. Muri rusange, abagabo n’abagore bamaze kwicirwa mu bikorwa byo kugarura amahoro bagera hafi ku 4000.

Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, yavuze ko abagore bari mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ari inkingi ya mwamba kuko babasha kugera cyane mu baturage bakabisangaho, bigafasha kurinda abasivili, guteza imbere uburenganzira bwa muntu ndetse n’ibindi bikorwa.

Yagize ati "Abagore bakunze kwisanga mu baturage dukorera, bikadufasha kunoza uburyo bwo kurinda abaturage, guteza imbere uburenganzira bwa muntu no kuzamura imikorere".

Guterres yashimye uburyo nyuma yo kuzuza inshingano zabo zo kugarura amahoro n’umutekano, kuri ubu abari mu bikorwa byo kugarura amahoro banafasha ibihugu guhangana n’icyorezo cya Coronavirus.

Ati “Abagore bari mu bikorwa byo kugarura amahoro bari ku ruhembe rwo kurwanya icyorezo cya Coronavirus, bakoresha za radiyo mu gutanga ubutumwa bagatanga n’ibikoresho bifasha abaturage kwirinda”.

Kuri ubu abasivili, abapolisi, abasirikare n’abandi bakozi bagera ku 95 000 bari mu butumwa bwo kugarura amahoro. Muri aba bose, abagore bangana na 6%, Guterres yasabye ko bikwiye gutekereza uko uyu mubare wakongerwa.

Ubutumwa bw’amahoro bwa Loni bushimirwa byinshi bumaze kugeraho ariko hari n’aho bunengwa kutagera ku ntego. Urugero ni muri Yugoslavia mu Rwanda na Somalia.

Umubare kandi w’abari mu butumwa bw’amahoro ukomeje kugabanyuka aho kuva mu 2015, bamaze kugabanyukaho ibihumbi 20. Ibi biterwa n’uko bimwe mu bihugu bigize akanama k’amahoro ku Isi bibona ko ubu butumwa buhenda ariko bukagera kuri bike cyane.

Iyi ni yo mpamvu ubutegetsi burangajwe imbere n’ubwa Trump, bushaka kugabanya ingengo y’imari bugenera ibikorwa byo kugarura amahoro.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byohereza abapolisi n'abasirikare benshi mu butumwa bw'amahoro bwa Loni

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .