00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Loni yagaragaje ko abaturage miliyoni 50 bagikoreshwa ubucakara

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 September 2022 saa 10:18
Yasuwe :

Umuryango w’Abibumbye wagaragaje ko hari abaturage bagera kuri miliyoni 50 ku Isi yose bagikoreshwa imirimo y’agahato cyangwa abagishyingirwa ku ngufu, uburira ko ubu ari ubucakara bukorwa muri iki gihe kandi burimo kwiyongera muri iyi myaka.

Hagati ya 2016 na 2021 umubare w’abakora imirimo y’agahato n’abashyingirwa ku ngufu wiyongereyeho miliyoni 10, ni mu gihe Loni iteganya ko izaba yaranduye ubwoko ubwo ari bwo bwose bw’ubucakara bitarenze mu 2030.

Inyigo yakozwe n’ishami rya Loni rishinzwe umurimo ndetse n’irishinzwe abimukira, yagaragaje ko mu mpera z’umwaka ushize, abaturage bagera kuri miliyoni 28 bakoreshwaga imirimo y’agahato mu gihe abagera kuri miliyoni 22 bari bubatse ingo ariko barashyingiwe ku gahato.

Guy Ryder uyobora umuryango ushinzwe umurimo (ILO), yavuze ko bibabaje cyane kuba ubucakara bwo muri iki gihe bukomeje kwiyongera. Yavuze ko nta kintu na kimwe cyasobanura ishingiro ry’uku guhonyora uburenganzira bwa muntu.

Ukwiyongera kw’abakoreshwa ubucakara muri iki gihe kwiganje mu nzego z’abikorera, aho hari n’abakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Loni yagaragaje ko abaturage miliyoni 50 bagikoreshwa ubucakara hirya no hino ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .