00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Loni yafatiye Israël imyanzuro myinshi kurusha ibindi bihugu mu 2022

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Mutarama 2023 saa 03:07
Yasuwe :

Mu mwaka ushize, Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yafatiye Israël imyanzuro myinshi kuruta uko byagenze ku bindi bihugu kuko yageraga kuri 15, mu gihe Syrie na Iran byafatiwe umwe.

Abasesenguzi bagaragaje ko habayeho igisa no kubogama, Israël yigirizwaho nkana.

Inteko Rusange ya Loni yemeje imyanzuro 15 inenga Israël, ugereranyije na 13 ku bindi bihugu.

i24 News ivuga ko u Burusiya bwafatiwe imyanzuro itandatu yamagana ibitero iki gihugu cyagabye muri Ukraine.

Korea ya Ruguru, Afghanistan, Myanmar, Syrie, Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byafatiwe umwanzuro umwe, buri gihugu.

Kuva mu 2015, Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yatoye imyanzuro 140 inenga Israël by’umwihariko ku bijyanye n’uko ifata Abanye-Palestine n’umubano wayo n’ibihugu bituranyi.

Muri icyo gihe kandi imyanzuro 68 ku bindi bihugu ni yo yatowe, nk’uko byatangajwe na UN Watch.

Umwaka wari wabanje indi myanzuro yamagana Israël yari ishingiye ku karere ka Golan ka Syria kigaruriwe, impunzi z’Abanye-Palestine, ikwirakwizwa ry’ingufu za nucleaire no gutambamira inzira y’amahoro.

Mu myanzuro iheruka yamagana Israël, Inteko yahuje ibihugu 193, ku wa Gatanu yahagamariye Urukiko Mpuzamahanga rwa Loni kugira icyo ruvuga ku makimbirane hagati ya Israel na Paletine.

Umwanzuro washyigikiwe n’ibihugu 84 naho 26 birawamagana, mu gihe 53 byifashe.

Uru rukiko ni rwo rwego rukuru rw’ubuhuza mu muryango w’Abibumbye rukemura amakimbirane hagati y’ibihugu.

Imyanzuro yarwo ishobora gutuma abantu bahindura uburyo babonaga ibintu ariko ntigaragaza uburyo bwo kuyishyira mu bikorwa.

Uru rukiko rutandukanye n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rukorera i La Haye mu Buholandi.

Loni imaze igihe kinini ifata ibyemezo kuri Israël, ariko iyi leta y’Abayahudi na Amerika biyishinja kubogama.

Israel ni yo yafatiwe imyanzuro myinshi na Loni mu 2022

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .