00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Londres: Ikibuga cy’indege cya Heathrow cyongeye gukora

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 22 March 2025 saa 10:35
Yasuwe :

Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Heathrow giherereye i Londres mu Bwongereza cyongeye gukora nyuma y’aho gifunzwe by’agateganyo mu ijoro ryo ku wa 20 rishyira uwa 21 Werurwe 2025 bitewe n’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi.

Mu ijoro ry’uwo munsi, iki kibuga cy’indege cyagiye mu kizima biturutse ku nkongi y’umuriro yafashe imashini iringaniza ingufu (transformateur) kuri sitasiyo y’amashanyarazi nto ya Hayes.

Ubuyobozi bw’iki kibuga cy’indege bwatangaje ko imirimo yacyo izasubukurwa Saa Tanu n’iminota 59 z’ijoro kuri uyu wa 21 Werurwe, busobanura ko mbere y’iki gihe nta wemerewe kukigeraho.

Ifungwa ry’agateganyo ry’Ikibuga cy’Indege cya Heathrow ryagize ingaruka ku bagenzi ibihumbi 10 barimo abari kujya mu Rwanda, kuko ingendo zabo zahise zisubikwa ku bw’umutekano wabo.

Sosiyete ya RwandAir yatangaje ko ingendo z’indege ya WB711 yari kuva i Londres ku wa 20 Werurwe n’urwa WB71O rwo ku wa 21 Werurwe zasubitswe, isobanura ko iza gutanga amakuru mashya mu gihe haba impinduka ku kibazo cyo ku kibuga cya Heathrow.

Ikinyamakuru BBC cyatangaje ko mu masaha ya Saa mbili y’igitondo cyo kuri uyu wa 22 Werurwe (isaha y’i Kigali), indege ya mbere yerekeza i Zurich mu Busuwisi, iyerekeza i Madrid muri Espagne n’iya Lisbon muri Portugal zahagurutse ku Kibuga cy’Indege cya Heathrow, ariko ngo zakereweho iminota iri hagati y’itandatu na 23.

Cyasobanuye ko hari indege eshatu zagombaga guhaguruka kuri iki kibuga cy’indege mbere ya Saa Tanu z’amanywa, gusa ingendo zazo zamaze gusubikwa mbere y’uko iyi saha igera.

Umuvugizi w’Ikibuga cy’Indege cya Heathrow yatangaje ko cyamaze gufungurwa, kandi ko kuri uyu wa 22 Werurwe, imirimo ihakorerwa yose irasubukurwa mu gihe abagizweho ingaruka n’iki kibazo bakomeza gufashwa kugira ngo bakomeze ingendo.

Yagize ati “Turemeza ko Heathrow yafunguwe kandi uyu munsi irakora yose. Abantu bo ku kibuga cy’indege bari gukora ibishoboka kugira ngo bafashe abagenzi bagizweho ingaruka n’ibura ry’umuriro ryabereye kuri sitasiyo nto y’amashanyarazi iri inyuma y’ikibuga cy’indege ejo.”

Umuvugizi w’iki Kibuga cy’Indege yatangaje ko hari abagenzi ibihumbi 10 b’inyongera bateganyijwe kuri iki kibuga cy’indege uyu munsi, asobanura ko indege zibatwara zongerewe.

Ikibuga cy’Indege cya Heathrow ni kimwe muri bitanu byakira abagenzi benshi ku Isi. Indege zigiturukaho zijya mu byerekezo birenga 230 mu bihugu hafi 90. Hagati ya Werurwe 2024 na Gashyantare 2025 cyakiriye abarenga miliyoni 84.

Imirimo y'iki kibuga cy'indege yasubitswe bitewe n'inkongi yafashe transformateur ya sitasiyo ya Hayes
Imirimo y'iki kibuga cy'indege yasubukuwe ndetse byitezwe ko cyakira abagenzi benshi kurusha abasanzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .