Perezida ntaramenyekana: Umunsi wa kabiri w’ibarura ry’amajwi wasize Biden akiri imbere ya Trump (Amafoto)

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 5 Ugushyingo 2020 saa 04:18
Yasuwe :
0 0

Amatora yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabaye agatereranzamba, ku buryo ibintu bishobora kuzasobanukira mu rukiko nyuma y’aho Trump yamaganye ibyavuye mu majwi ndetse agatangaza ko ariwe watsinze. Ku rundi ruhande, Biden akomeje kwegukana amajwi muri leta zose Trump yari ari imbere ku munsi w’ejo.

Kuri ubu iminsi ibiri irashize hataramenyekana uwegukanye intsinzi yo kuyobora Amerika kuko nta wurageza ku majwi 270 akenewe ngo umukandida yemererwe kwinjira mu nyubako y’Umukuru w’Igihugu, White House.

Amajwi amaze kubarurwa agaragaza ko Joe Biden akiri imbere aho afite 253 mu gihe Donald Trump afite 213.

Umunsi wa mbere w’ibarura ry’amajwi waranzwe cyane n’ijambo rya Trump, wavuze ko yatsinze amatora ku majwi menshi mu gihe yari afite 213 mugenzi we amurusha arindwi gusa.

Uyu mugabo umaze imyaka ine ayobora Amerika, yavuze ko azitabaza Urukiko rw’Ikirenga rukamurenganura kuko yibwe amajwi muri leta nyinshi zirimo Arizona, Michigan, Georgia n’ahandi.

Kugera saa Yine z’umunsi wa mbere w’ibarura ry’amajwi, mu mibare byagaragaraga ko Trump ashobora gutsinda byoroshye kuko yari ari imbere muri leta zikomeye kandi zifite abatora benshi, hari nyuma y’uko yari amaze kwegukana amajwi yo muri leta ya Texas na Ohio. Gusa icyizere cye cyatangiye kuyoyoka mu masaha ya nyuma ya saa Sita ubwo hatangiraga ibarura ry’amajwi y’abantu batoye hakoreshejwe iposita.

Trump ushaka kuyobora Amerika muri manda ya kabiri na Joe Biden ushaka kwicara ku ntebe y’Umukuru w’Igihugu, yanabayeho Visi Perezida ku ngoma ya Barack Obama bahanze amaso Leta esheshatu zitaratangaza amajwi ngo bamenye uwegukanye intsinzi mu buryo budasubirwaho.

Bitewe n’uburyo amajwi ari kubarurwa, bishobora gufata igihe kirekire ngo uwatsinze atangazwe.

UKO IKI GIKORWA CYO KUBARURA AMAJWI CYAGENZE KU MUNSI WA KABIRI:

22:30: Amajwi amaze kubarurwa yerekana ko Joe Biden akiri imbere aho afite 253 mu gihe Trump bahanganye afite 213. Hagati y’aba bagabo, utorerwa kuyobora Amerika mu myaka ine iri imbere agomba kuzuza nibura amajwi 270.

Kuri ubu amajwi aracyabarurwa muri Leta esheshatu, aho biteganyijwe ko arizo zigena ugomba gutsinda.

22:10: Abo kwa Biden bizeye kwegukana intsinzi yo muri Pennsylvania

Senateri Bob Casey yabwiye CNN ko yizeye ko amajwi atarabarurwa aza gufasha Joe Biden kuza imbere ya Donald Trump.

Ati “Ndatekereza ko Joe Biden araza gutsinda muri iyi leta.’’

Icyizere cye anagishingira ku kuba amajwi ari kubarwa harimo n’ayabatoye mbere kandi byagaragaye ko biganjemo Aba-Démocrates.

21:40: Biden yasobanuriwe ibijyanye na COVID-19

Joe Biden wari mu Mujyi wa Wilmington muri Leta ya Delaware, yitabiriye inama yasobanuriwemo ibijyanye n’icyorezo cya COVID-19 mu gihe ategereje kumva ibyavuye mu matora.

Biden yaganirijwe kuri COVID-19 nyuma y’umunsi umwe Amerika yibasiwe cyane kuko umubare w’ubwandu bushya wiyongereyeho 100 000 mu munsi umwe.

Joe Biden ubwo yari mu Mujyi wa Wilmington muri Leta ya Delaware mu gace atuyemo

21:20: Biden yabwiye abakunzi be ko ‘yishimiye aho ari’.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Joe Biden, yabwiye abamushyigikiye ko aho bari atari habi.

Yagize ati “Mukomeze kwihangana. Amajwi ari kubarurwa kandi twishimiye aho turi.’’

21:00: Icyo buri mukandida asabwa ngo atsinde

Buri mukandida akeneye kugira amajwi 270 kugira ngo atorerwe kwinjira muri White House.

Ugendeye ku ifoto iri hasi, Joe Biden akeneye gutsinda muri Pennsylvania cyangwa mu zindi Leta ebyiri mu gihe Donald Trump agomba gutsinda muri Pennsylvania akanegukana na leta eshatu kugira ngo agire amahirwe yo kuyobora Amerika mu myaka ine iri imbere.

20:30: Ibikorwa byo kubara amajwi muri Philadelphia byasubukuwe

Ibikorwa byo kubara amajwi muri Leta ya Philadelphia byasubukuwe nyuma y’uko muri Pennsylvania hasabwe ko hitabazwa amategeko.

Byahagaritswe hategerejwe icyemezo cy’urukiko nyuma y’ubusabe bw’indorerezi za Trump zasabye kwegera mu ntambwe nke z’aho amajwi abarurirwa.

Leta ya Pennsylvania ifite amajwi 20. Intsinzi ya Joe Biden iramuha icyizere ntakuka cyo kuba Perezida mu gihe Donald Trump ayegukanye byatuma arushaho kwegera uwo bahanganye.

20:00: Amajwi ya Pennsylvania ashobora kuboneka mu gihe cya vuba

Muri Leta ya Pennsylvania, amajwi aracyari kubarurwa. Uduce tutarasoza kubarura amajwi nitwo duhanzwe amaso kugira ngo amajwi agera ku 550,000 asozwe.

Biteganyijwe ko nta gihindutse, uyu munsi [ku isaha yo muri Amerika] ushobora gusiga uwegukanye intsinzi muri Leta ya Pennsylvania amenyekanye.

19:20: Imibare yo muri Nevada iraha Biden icyizere

Muri Leta ya Nevada, Joe Biden akomeje kuza ku isonga kuko amajwi ye yiyongereye ava ku 8 000 agera ku 12 000.

Muri Leta ya Navada ifite amajwi atandatu, Biden afite 49.5% mu gihe Trump afite 48.5%.

18:50: Biden arahabwa amahirwe yo gutsinda muri Wisconsin

Joe Biden ni we uhabwa amahirwe yo gutsinda muri Leta ya Wisconsin. Iyi leta ifite amajwi 10 ku buryo Biden nayitsinda bimufasha gukomeza gukoza imitwe y’intoki ku ntsinzi.

18:00: Trump yizeye gutsindira muri Pennsylvania

Uhagarariye Ibikorwa byo kwamamaza Trump, Bill Stepien, yagaragaje ko afite icyizere ko Perezida Donald Trump atsinda muri Leta ya Pennsylvania mu rugendo rumuganisha ku ntsinzi.

Yavuze ko icyizere cye gishingiye ku ‘mibare aho kuba amagambo masa’.

Yanenze itangazamakuru n’abandi bagerageje gutesha agaciro Trump muri uyu mujyi kugera no gushyigikira umugambi wo kumweguza waje kuburizwamo.

Ati “Donald Trump ni muzima kandi ameze neza.’’

Stepien yavuze ko Trump ari kwegera Biden muri Arizona ndetse aracyayoboye muri Georgia na North Carolina.

17:30: Amajwi aracyari kubarurwa muri Pennsylvania

Kugeza ubu ntiharamenyekana uwegukanye intsinzi muri Leta ya Pennsylvania. Trump aracyari imbere aho afite 50.5% y’amajwi amaze kubarurwa mu gihe Biden afite 48.4%. Ikinyuranyo kigeze ku majwi 135,673.

17:00: Trump yasabye ko amajwi yatanzwe nyuma y’umunsi w’itora atagomba kubarwa

Trump ukomeje kwinubira ibikomeje kuva mu matora, yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter avuga ko amajwi yatanzwe nyuma y’umunsi w’itora adakwiriye kubarwa. Ni ubutumwa yanditse bukurukira ubundi bwasabaga za leta guhagarika ibikorwa byo kubarura amajwi.

Amafoto: Igihu cyaramutse kibuditse kuri White House

- I Washington haramutse imyigaragambyo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane

16:20: Mu gihe ibikorwa byo kubarura amajwi birimbanyije muri leta zitandukanye, Trump yanditse kuri Twitter asaba ko bihagarikwa.

Mu butumwa bw’amagambo atatu yashyize ku rukuta rwe yagize ati “Muhagarika kubara”. Uyu mugabo kuva ku munsi w’ejo yagaragaje ko amatora arimo uburiganya ndetse ko muri leta zitandukanye amajwi ye yagiye agabanuka mu buryo budasobanutse.

Kugeza ubu, Trump afite amajwi 213 kuri 253 ya Biden.

15:40: Aba-Républicains batangaje ko bazatanga ikirego bagaragaza uburiganya mu majwi yo muri leta ya Nevada.

Iri shyaka ryatangaje ko rizatanga ikirego kuko hari abantu bagera ku bihumbi 10 batoreye muri iyi leta mu gihe batakiyituyemo.

Nevada ni imwe muri leta zatorewemo hakoreshejwe uburyo bw’iposita. Kuva ubu buryo bwatangira gukoreshwa, Trump yabwamaganye yivuye inyuma, agaragaza ko buzatuma amatora azamo uburiganya.

Iyi ni leta ya kane aba- républicain batanze ikirego bagaragaza ko batishimiye ibyavuye mu matora. Ku rundi ruhande, basabye ko muri leta ya Wisconsin ibikorwa byo kubarura amajwi bisubirwamo.

- Mu yandi makuru...

Ikigo cy’Abanyamerika kigenzura iby’Ingendo zo mu Kirere (FAA) cyashyizeho amabwiriza yihariye akumira indege kugera mu kirere cy’ahari inyubako Joe Biden acumbitsemo mu Mujyi wa Wilmington muri Leta ya Delaware.

Iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo gukaza umutekano mu gihe Joe Biden ari guhabwa amahirwe yo kwegukana intsinzi ahigitse Donald Trump bahanganye.

FAA yanzuye ko mu gihe amajwi akomeje kubarurwa kandi Joe Biden akaba akiri imbere ya Trump, indege zikorera ingendo mu gace karimo inzu ye n’uduce tuhakikije zakumiriwe kuhagera.

Izi ngamba zizakomeza kubahirizwa kugeza ku wa Gatanu w’iki cyumweru.

Mu 2016 uduce twegereye inyubako ya Trump Tower ya Donald Trump muri New York n’urugo rw’uwari Visi Perezida we, Mike Pence rwo muri Indianapolis twakumiriwemo ingendo z’indege mbere y’uko barahira.

15:10: Mu mujyi wa Philadelphia ahantu hari umubare munini w’abadashyigikiye Trump, mu masaha make ari imbere baratangaza ibyavuye mu matora. Ni wo utanga icyerekezo cy’umuntu uza kwegukana amajwi 20 yo muri leta ya Pennsylvania.

Mu ijoro hari abantu benshi bigaragambya bamagana Trump, bivuze ko n’amajwi ashobora kuza ahengamiye kuri Biden.

-  Biden yasabye ko buri jwi ribarurwa

Mu gihe ibarura ry’amajwi rikomeje, Biden yashyize ubutumwa ku rukuta rwe rwa Twitter avuga ko buri jwi rikwiye kubarwa. Ni ubutumwa buherekejwe n’amashusho y’abantu bagaragara nk’abavuye gutora.

14:20: Mu masaha atatu ari imbere byitezwe ko hashobora gutangira kujya hanze amajwi mashya yo muri leta ya Georgia. Ubu amajwi ya nyuma ari kubarurwa. Kuva kare muri iyi leta Trump ni we wari imbere mu majwi. Amajwi agera ku bihumbi 11 niyo asigaye mu kubarura.

Biden aracyari imbere n’amajwi 253 mu gihe Trump afite 213.

13:50: Aho ibintu bigeze ubu, leta zifite intsinzi ni Arizona, Georgia, Nevada, Pennsylvania na North Carolina.

Kugira ngo Trump atsinze biramusaba kwegukana amajwi muri Georgia (16), North Carolina (15), Pennsylvania (20), no muri Arizona (11) cyangwa Nevada (6).

13:40: Ni ibisanzwe kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hashira iminsi Perezida watowe ataramenyekana. Ntabwo ari itegeko ko ku munsi w’amatora nyir’izina aribwo hamenyekana uwatsinze.

Bishobora gufata iminsi yewe n’ibyumweru. No mu matora aherutse ya vuba, gutangaza uwatsinze ntibyahitaga bikorwa. Urugero ni nko mu 2000, aho Perezida watowe yamenyekanye nyuma y’ukwezi amatora abaye, icyo gihe hari ku wa 12 Ukuboza.

13:20: Trump yokejwe igitutu muri Georgia

Kugeza ubu, Georgia ni imwe muri leta zikomeye Trump ahanze amaso. Amajwi yo mu Mujyi wa Atlanta ni yo ari kubarurwa, gusa uko amasaha yicuma ni ko ikinyuranyo hagati ye na Trump muri iyi leta kigenda kigabanuka.

Urugero ni uko ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, uyu mugabo yari yashyizemo intera y’amajwi ibihumbi 30 gusa yaje kugabanuka igera ku 18500.

Muri Atlanta byitezwe ko Biden ashobora kuhakura amajwi menshi cyane kurusha Trump, ku buryo n’iki kinyuranyo cyavamo akamwigarika akegukana iyi leta.

13:00: Mu gihe Biden yatsinda muri Leta ya Pennsylvania, nta kabuza yahita aba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Imibare yo muri iyi leta kugeza ubu irerekana ko Trump ariwe uri imbere mu majwi.

Ku munsi w’ejo, Trump yarushaga amajwi ibihumbi 600 mugenzi we Biden gusa uyu mubare waragabanutse kugeza aho ubu ari ibihumbi 164.

Byitezwe ko mu masaha y’umugoroba aribwo hongera gusohoka amajwi mashya y’uko abakandida bari gutsinda muri leta esheshatu zisigaye kugeza ubu.

12:20: Iminsi ibiri irashize nta muntu uremeza mu buryo budakuka ushobora kwegukana umwanya w’Umukuru w’Igihugu muri Amerika. Kugeza ubu, Biden ari imbere mu majwi aho afite 253 mu gihe Trump afite 213.

Leta esheshatu nizo zisigaye, gusa ibimenyetso birerekana ko Biden ashobora kuza kwegukana intebe yo muri White House.

12:00: Kugira ngo Joe Biden abe ari hafi gukandagiza ikirenge muri White House nka Perezida byaturutse ku bintu bibiri by’ingenzi. Intsinzi yabonye muri Leta ya Michigan na Wisconsin nizo zamuhaye icyizere mu buryo bufatika. Ni mu gihe Trump ariwe wari uri imbere muri izi leta ubwo ibarura ry’amajwi ryatangiraga. Byatumye asenya icyo umuntu yagereranya n’urukuta rwari rwarubatswe na Trump mu 2016 kuko muri izi leta yari yarahatsinze mu matora ya 2016.

11:45: Leta ya Nevada iri mu zifite urufunguzo rw’umuntu ugomba kwinjira muri White House, irateganya kongera gushyira amajwi hanze ku manywa yo kuri uyu wa Kane. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu yari ifite amajwi arenga ibihumbi 200 atari yakabaruwe. Muri iyi leta, uza kwegukana intsinzi arabona amajwi atandatu.

11:25: Indorerezi zatangaje ko isura y’amatora ya Amerika yahindanyijwe na Trump

Indorerezi mpuzamahanga zakurikiranye amatora yo muri Amerika, zatangaje ko yasizwe icyasha n’ibyo kuvuga ko hazitabazwa Urukiko rw’Ikirenga mu kugaragaza uwatsinze kimwe n’ibindi bikorwa byo gutesha agaciro icyizere abaturage bafitiye inzego.

Umuryango ushinzwe Umutekano n’Imikoranire mu Burayi, OSCE, watangaje ko amatora nyir’izina yari arimo uguhangana kandi ko yateguwe neza nubwo hari imbogamizi zaturutwe kuri COVID-19.

Uyu muryango wanenze ibirego n’imvugo za Trump zidafite ishingiro, uvuga ko zigamije gutesha agaciro icyizere abaturage bafitiye inzego zigendera kuri demokasi.

10:45: Mu 2000 nabwo Urukiko rw’Ikirenga nirwo rwitabajwe rwemeza intsinzi ya George W. Bush nyuma y’aho Al Gore bari bahanganye yari amaze gutanga ikirego akavuga ko yibwe amajwi muri Leta ya Florida.

Gore yari Visi Perezida mu gihe Bush yari Guverineri wa Texas. Muri rusange, Gore yatowe ku majwi 48.4 % mu gihe Bush yagize amajwi 47. %. Icyakora ya majwi ahabwa buri Leta kubera abayituye niyo yarokoye Bush.

Mu ijoro ry’umunsi w’amatora, Bush yari afite amajwi 246 kuri 270 asabwa ngo umuntu atsinde, mu gihe Gore yari imbere n’amajwi 250 ariko hari Leta zitari zagatangajwe uwatsinze nka Oregon, Wisconsin na Florida.

Bwarakeye amajwi ya Oregon na Wisconsin nayo ahabwa Gore ariko amajwi 25 ya Florida hari hataraboneka uyegukana. Amajwi y’agateganyo yagaragaje ko Bush ari we watsinze muri iyo Leta, bivuze ko yahise agira amajwi 271 kuri 266 ya Gore, Bush aba Perezida.

Byateje induru zikomeye, abashyigikiye Gore bavuga ko yibwe amajwi bityo basaba ko muri Florida amajwi asubirwamo bakabara. Ibirego bitandukanye byaratanzwe, hitabazwa urukiko rw’ikirenga ngo rukize ayo makimbirane.

Soma uko byagenze icyo gihe: USA: Uko mu 2000 rwabuze gica mu matora ya Amerika hakitabazwa urukiko rw’ikirenga

Gore yaje kwitabaza Urukiko rw'Ikirenga ariko birangira rwemeje ko yatsinzwe
Bush yahanganye na Gore rubura gica
Abashyigikiye Gore bigabije imihanda barigaragambya karahava
Miles Slentz wo mu Mujyi wa Aberdeen muri leta ya Maryland, aha yafotowe afite imyaka ine, yahawe icyapa kigaragaza ko ashyigikiye Gore

10:30: Ibigaragarira amaso ni uko aya amatora ashobora kubamo ibibazo bikomeye dore ko Perezida Trump yamaze gutangaza ko ari we watsinze kandi ko aramutse atsinzwe atazabyemera.

Ibirego bisaga 400 bimaze gutangwa mu nkiko zitandukanye za Amerika bigaragaza amakosa yagiye akorwa mu matora no mu ibarura ry’amajwi.

10:15: Umunyadushya Trump, aramutse adatowe abantu bajya bamwibukira kuri byinshi harimo n’ijambo yahimbye ritabaho, “covfefe”

Mu rukerera rwa tariki 31 Gicurasi 2017 saa sita z’ijoro zirengaho iminota itandatu, Trump yanditse kuri Twitter ijambo ‘covfefe’ ryatunguye benshi bibaza icyo risobanuye.

Ni ubutumwa Perezida Trump yashyize kuri konti ye bwite ya @realDonaldTrump ati “Despite the constant negative press covfefe.” Ugenekereje byajya kuvuga biti “Uretse itangazamakuru rihora rivuga ibi…” ahasigaye ‘covfefe’ ikaguma aho yaburiwe igisobanuro.

Byatumye miliyoni z’abamukurikira kuri Twitter zisigara mu cyeregati, batangira kumubaza uko byagenze nubwo ntawe yigeze asubiza. Abantu babanje gutekereza ko wenda yibeshye akandika ijambo nabi akaba aza guhita arisiba, ariko si ko byagenze, yabirekeyeho abantu bakomeza kwibaza ibibaye.

10:00: Ku isaha nk’iyi mu matora yo mu 2016, Trump yari ari kubyina intsinzi nyuma yo gutsinda Hillary Clinton wahabwaga amahirwe kumurusha.

Kanda hano urebe uko byari bimeze mu 2016 ubwo Trump yatorerwaga kuyobora Amerika muri manda ye ya mbere

09:45: Biden ari imbere cyane muri Leta ya Arizona. Ubu isiganwa ryo kwinjira muri White House hagati ya Trump na Biden riri hafi kurangira kuko amajwi yo muri Georgia, Arizona na Pennsylvania ari hafi kurangira.

Tumwe mu duce tunini muri leta ya Arizona twamaze gushyira hanze amajwi yatwo bituma Biden ajya imbere arusha Trump nibura amajwi ibihumbi 10. Nko mu gace ka Maricopa amajwi yashyizwe hanze agaragaza ko Biden afite 912.585 mu gihe Trump ari 838.071.

Hanze y’aho ibarura ryaberaga, habereye imyigaragambyo ikomeye y’abashyigikiye Trump kugeza ubwo inzego z’umutekano zahageraga zikayihosha.

09:30: Uburyo bwo gutora hifashishijwe iposita nibwo bwabaye agatereranzamba kugeza ubwo Trump na mbere y’amatora yavuze ko atizeye ko amajwi atazibwa kubera gukoresha iposita.

09:20: Kera habayeho... Iki gishushanyo kigaragaza abagabo bari kubarura amajwi mu yandi matora yabayemo impaka zikomeye muri Amerika mu 1876 hagati ya Rutherford B. Hayes w’aba- républicain na Samuel J. Tilden w’aba- démocrate. Icyo gihe Rutherford B. Hayes niwe watowe aba Perezida wa 19 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

09:00: Kugeza ubu, Biden aracyari imbere n’amajwi 253 mu gihe Trump bahanganye we afite 213. Haracyategereje ibigomba kuva muri leta esheshatu zisigaye arizo Alaska, Arizona, Georgia, Nevada, North Carolina na Pennsylvania.

Kugira ngo umuntu atorerwe kuyobora Amerika bisaba ko aba afite nibura amajwi 270.

08:40: Ibya Pennsylvania biri hafi gusobanuka...

Iyi leta irakomeye cyane muri aya matora kuko ariyo isigaye ifite umubare munini w’abatora bangana na 20. Kugeza ubu, abashinzwe ibikorwa by’ibarura muri iyi leta bamaze gutangaza ko amajwi yo mu gace ka Allegheny yamaze kubarwa.

Ubu hasigaye amajwi yo muri Philadelphia aho arenga ibihumbi 120 atarabarwa.

08:30: Muri Leta ya New York, Polisi yataye muri yombi benshi mu bigaragambayaga mu Mujyi Manhattan. Hari ubwoba ko ibintu bishobora kuza kuba bibi kurushaho mu gihe andi majwi yaba amaze kujya hanze, by’umwihariko mu gihe Trump yatsindwa.

- Mu itangazamakuru ryo ku Isi yose, Biden na Trump ni yo nkuru igezweho

Mu binyamakuru byo mu Buhinde, Trump na Biden ni yo nkuru igezweho

08:00: Ibyo wamenya muri aka kanya kuri aya matora

Biden niwe uri imbere mu majwi aho arusha Trump usanzwe ari perezida. Uyu mugabo wabaye Visi Perezida wa Amerika ku ngoma ya Obama arahabwa amahirwe yo gutsinda muri leta ya Michigan, isanzwe yegukanwa n’aba- démocrate kuko no mu 2016 Clinton ariwe wayegukanye.

Muri Leta ya Georgia, ho abayobozi bakomeje kubarura amajwi, ijoro ryose nibyo bakoraga gusa haracyari amajwi ibihumbi 90 atarabarurwa. Trump niwe uri imbere ariko ikinyuranyo cy’amajwi kiri kugenda kigabanuka kuko ubu arusha mugenzi we amajwi arenga ibihumbi 28.

Muri Leta ya Nevada, bombi baracyashyiditse. Biden ari imbere aho arusha Trump amajwi 7.647. Andi majwi y’uko ibintu bihagaze muri iyi leta ashobora kujya hanze mu masaha y’umugoroba nka saa mbili z’ijoro ku isaha y’i Kigali.

Muri Leta ya Arizona naho baracyabarura. Trump ayoboye muri Leta ya Pennsylvania ariko icyo kinyuranyo nacyo kiri kugabanuka umunota ku wundi. Mu masaha y’umugoroba yari imbere n’amajwi 164.414 gusa ku manywa ho yari 379.639

Muri leta ya North Carolina, ahamaze kubarurwa 96% by’amajwi yose, Trump ari imbere n’amajwi 76.737.

Ku rundi ruhande, itsinda ry’abanyamategeko ba Trump ryatanze ikirego ryamagana ibyavuye mu ibarura ry’amajwi muri Leta ya Georgia, iba leta ya kane bagaragaje ko batishimiye uko amatora yagenze.

07:20: Umujyanama wa Trump mu by’umwuka, akaba n’umuvugabutumwa ukomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Paula White-Cain, yayoboye amasengesho yo gusaba Imana ko yafasha Trump agatsinda amatora.

White-Cain yavuze ko abakozi ba sekibi bihurije hamwe bagashaka kwiba amajwi ya Trump.

07:00: Kugeza ubu, Biden aracyari imbere mu majwi aho amaze kugira 253. Amaze gutorwa n’abaturage 71.611.188 bangana na 50,5% mu gihe Trump we amaze kugira 214. Muri rusange abaturage bamutoye ni 68.050.165 bangana na 48.0%

06:30: Leta aba bagabo bombi biyamamajemo ku munsi wa nyuma nizo zihanzwe amaso kugeza ubu. Ku wa Mbere Biden yiyamamarije muri Pennsylvania na Ohio. Izi leta zombi ashobora kutazegukana kuko nka Ohio yo yagiye mu maboko ya Trump hakiri kare.

Trump we yiyamamarije muri Wisconsin, Michigan, North Carolina na Pennsylvania. Wisconsin na Michigan zagiye mu maboko ya Biden mu gihe izindi zikiri mu ikotaniro.

06:00: Biden amaze gutorwa n’abantu benshi kurusha bamwe mu bayoboye Amerika. Kugeza ubu, amaze gutorwa n’abarenga miliyoni 70,5 mu gihe Trump ari miliyoni 67,2. Barack Obama mu 2008 yatowe n’abaturage miliyoni 69.5.

Birumvikana cyane kuko amajwi ya Biden yaturutse muri leta zituwe cyane, gusa ugiye kureba Trump nawe amaze gutorwa n’abantu benshi kurusha abamutoye mu 2016.

05:30: Umwe mu bantu ba hafi ba Trump yatangaje ko mu gihe uyu mugabo yaba atsinzwe muri leta ya Georgia, ashobora gusaba ko amajwi yongera kubarurwa. Kugeza ubu hari intera y’amajwi ibihumbi 33 hagati ya Trump na Biden, gusa amajwi arenga ibihumbi 90 ntabwo arabarurwa.

Muri iyi leta, umukandida afite ububasha bwo gusaba ko amajwi yongera kubarurwa mu gihe intsinzi ye iri munsi ya 0,5%. Abashinzwe ibikorwa byo kwiyamamaza bya Trump barateganya kandi gusaba ko amajwi yongera gusubirwamo muri leta ya Wisconsin aho yatsinzwe mu buryo butunguranye.

-  Ibyo wamenya ku burwayi bwo mu mutwe Kim Kardashian yavuze ko umugabo we afite

Byatangiye avuga ko agiye kwiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe bamwe bati ni ukubeshya uyu asanganywe uburwayi bwo mu mutwe ari kutwifatira, ariko nyuma umuryango we utangira kwinjira mu itangazamakuru uvuga ko afite uburwayi.

Ubu burwayi buzwi nka ‘Bipolar Disorder’ Kanye West cyangwa se Ye yatangaje ko abana nabwo mu 2018 ubwo yashyiraga hanze album ye ya munani yise ‘Ye’ n’ubundi. N’ubwo yabyivugiye ntabwo abo mu muryango we bigeze bashaka kubyinjiramo ngo babivugire ku karubanda.

Tariki 22 Nyakanga, Kim Kardashian yananiwe kwihangana agaragaza ko umugabo we ibi byose ari gukora ari kubiterwa n’uburwayi bwa Bipolar Disorder.

Mu butumwa burebure yashyize kuri Instagram yagize ati "Benshi muzi Kanye, afite uburwayi buhindagura amarangamutima. Ntabwo nigeze mvuga mu ruhame uko ibi byatugizeho ingaruka mu rugo kubera ko nshaka kurinda cyane abana banjye n’uburenganzira bwa Kanye West ku mabanga ye, iyo haje ibijyanye n’ubuzima bwe.”

Umuganga w’inzobere mu kuvura indwara zo mu mutwe, unakuriye iryo shami mu Bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), Dr Simon Kanyandekwe, aherutse kubwira IGIHE ko indwara nk’izi ziterwa n’uruhererekane rw’impamvu nyinshi.

Ati “Ziterwa n’uburyo ubwonko bw’umuntu bwaremwe [nta budahangarwa], akenshi usanga bavuga ko umuntu ashobora kurwara kurusha abandi. Uko umuntu yabayeho mu muryango akomokamo cyangwa aho yakuriye, ibibazo yahuye nabyo akiri umwana [nk’ihungabanga] n’imibereho y’umuntu aho asanzwe aba byaba mu muryango cyangwa n’ahandi.”

Dr Kanyandekwe yasobanuye ko kugira ngo umenye niba umuntu afite Bipolar Disorder) hagenderwa ku bimenyetso yagiraga mbere y’uko afatwa.

Iyi ndwara iyo ifashe umutu atangira gukora ibitandukanye n’ibyo yakoraga, yaba afite nk’umukoresha agatangira kumubwira ibintu atajyaga amubwira birimo kumwubahuka cyangwa kumusuzugura cyangwa umuntu mutaziranye ukabona akwisanzuraho nk’aho muziranye. Nyir’ubwite ntamenya ko hari icyahindutse n’ubimubwiye arakara.

Ati “Mpuye n’umuntu bwa mbere ndi kwinywera icyayi, ndi kuganira n’undi wowe ukaza ako kanya ukansuhuza nk’aho tuziranye hanyuma ugafata nk’igikombe cyanjye ugatangira kukinyweramo. Nubwo waba utari umuganga, wakwibaza habaye iki kugira ngo yitware gutyo.”

- Inkuru wasoma y’uko ibarura ryagenze ku munsi wa mbere:

Rwabuze gica: Uko umunsi wa mbere w’ibarura ry’amajwi hagati ya Trump na Biden wagenze (Amafoto)

05:00: Kanye West nawe ntiyiburiye, amaze kubona amajwi ibihumbi 60

Byatangiye abantu benshi babiseka, bamwe bavuga bati ni umurwayi wo mu mutwe, ariko Kanye West yari akomeje ndetse muri leta 12 yari ku rupapuro rw’itora. Uyu mugabo wamamaye mu njyana ya Rap, yiyamamaje nk’umukandida wigenda.

Dore amajwi amaze kubona muri leta zitandukanye

• Arkansas: 4040
• Colorado: 6254
• Idaho: 3631
• Iowa: 3202
• Kentucky: 6259
• Louisiana: 4894
• Minnesota: 7789
• Mississippi: 3277
• Oklahoma: 5590
• Tennessee: 10216
• Utah: 4344
• Vermont: 1265

Kanye West amaze kubona amajwi ibihumbi 60
Muri Texas hari abantu bari bashyigikiye Kanye West
Muri leta 12, West yari ku rupapuro rw'itora

04:50: Joe Biden yagejeje ijambo ku bamushyigikiye, asaba abanyamerika kunga ubumwe muri ibi bihe, gusa yirinda kuvuga ko yatsinze amatora ati “Ntabwo ndi hano kugira ngo mvuge ko natsinze, gusa ndi hano kugira ngo mbamenyeshe ko ubwo ibarura riza kuba rirangiye, ndatekereza ko tuza kuba twatsinze.”

04:45: Byagenda bite Trump atsinze muri leta eshatu ari imbere mu majwi? Ni imibare yoroshye. Kugeza ubu, Trump ayoboye mu majwi muri leta ya Georgia ibarirwa abatora 16, Pennsylvania ifite abatora 20 na North Carolina ifite abatora 15. Yazikuramo amajwi 51, wayateranya ku yo afite ugasanga agize 265, bivuze ko yagira amajwi 265 akabura atanu ngo akwize 270.

Kugira ngo yisubize iyi ntebe byasaba ko atsinda izi leta, yarangiza akigaranzura Biden muri leta ya Nevada ibarirwa amajwi 6. Muri iyi leta ibarura ry’amajwi rigeze kuri 75% kandi Biden afite 49,3% mu gihe Trump ari 48,7%.

04:40: Kugeza ubu hategerejwe amajwi yo muri Leta esheshatu muri 50 zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Biden ari imbere n’amajwi 253 kuri 214 ya Trump. Ni nyuma y’uko Biden yegukanye intsinzi muri leta ya Michigan na Wisconsin, ahantu Trump yamaze igihe kinini ari imbere mu majwi.

Leta esheshatu zisigaye gutangaza ibyavuye mu majwi ni:

• Alaska
• Arizona
• Georgia
• North Carolina
• Nevada
• Pennsylvania

- I New York naho habereye imyigaragambyo ikomeye, ndetse byitezwe ko ibintu bishobora kuza gufata indi sura uko amajwi akomeza kubarurwa. Hari ubwoba ko abashyigikiye Trump baza kwiroha mu mihanda mu buryo budasanzwe, ndetse nawe ashobora kuza kubashyigikira akabasaba gukomeza kwigaragambya.

04:35: Ibyo Trump yavuze n’ibyabaye birahabanye...

Saa yine z’igitondo kuri uyu wa Gatatu, Perezida Trump yavuze ko yamaze gutsinda amatora mu gihe kugeza hari hakiri leta zikibarura amajwi zishobora gutanga ibitandukanye n’ibyo abantu benshi biteze.

Leta zari zitezwemo gutanga intsinzi ni Georgia, Wisconsin, Pennsylvania na Michigan. Gusa umubare munini w’abatoye ni abo mu mijyi bashyigikiye aba- démocrate.

Pennsylvania by’umwihariko ni yo yari ihanzwe amaso muri leta icumi zari zisigaye. Ifite umubare munini w’abantu batoye bakoresheje iposita aho bivugwa ko kubarura amajwi bishobora gufata igihe kinini muri iyi leta.

Trump ati “By’umwihariko turi gutsinda muri Pennsylvania ku majwi yo hejuru.”

Icyo gihe Trump yari hejuru mu majwi yari amaze kubarurwa muri iyi leta aho yari afite 55.7% kuri 43% ya Biden. Hari hamaze kubarurwa 74% by’amajwi yose. Gusa ihurizo rikomeye ryari mu Mujyi wa Philadelphia ari nawo munini muri iyi leta aho wari umaze kubarura 48% by’amajwi, kandi bivugwa ko benshi mu bawutuye bari inyuma ya Biden.

Ni ko byari bimeze no mu zindi leta nka Michigan na Wisconsin. Trump mu ijambo rye yagize ati “Turi gutsinda muri Michigan”.

Muri iyi leta Umujyi wa Detroit utuwe cyane ni wo wari ufite urufunguzo mu kugena umukandida ugomba gutsinda. Wisconsin nayo yagombaga gushingira ku biri buze kuva mu Mujyi wa Milwaukee, ari nako byaraye bigenze yegukanwa na Biden.

Ku bijyanye na leta ya Georgia, Trump yagize ati “Birigaragaza ko twatsinze muri Georgia.”

04:30: Itsinda rya Trump ryamaze gutegura ikirego, rigaragaza uburiganya bwabaye mu ibarura ry’amajwi yo muri leta ya Michigan. Ibyo birasanga ibindi birego birimo n’ibyo muri leta ya Georgia nubwo ho hataramenyekana uwatsinze, ariko intera y’amajwi arenga ibihumbi 30 yarimo, Biden ari hafi kuyikuramo. Ni ukubitega amaso.

04:20: Biden yegukanye amajwi yo muri leta ya Michigan uko ari 16. Ni mu gihe ari imwe mu zo Trump yahabwaga amahirwe cyane yo gutsinda kuko yamaze amasaha menshi ari imbere gusa mugenzi we aza kuyegukana ubwo hatangiraga kubarurwa amajwi yoherejwe hakoreshejwe iposita.

I Washington habereye imyigaragambyo yamagana Trump, yakozwe n’aba-démocrate bashyigikiye Biden


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .