00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame mu baherekeje bwa nyuma Umwamikazi Elizabeth II

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 19 September 2022 saa 11:41
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame ni umwe mu banyacyubahiro bitabiriye umuhango wo gutabariza umwamikazi Elizabeth II, witabiriwe n’abakuru b’ibihugu byinshi, ku buryo hitabajwe Abapolisi barenga 10.000 bo gucunga umutekano muri icyo gikorwa.

Perezida Kagame muri iyi myaka ibiri ni we uyoboye umuryango wa Commonwealth uhuza ibihugu bikoresha Icyongereza, wari unayobowe by’icyubahiro n’umwamikazi Elizabeth II. Ni inshingano yasigiye umuhungu we, Umwami Charles III.

Mbere yo gutabariza umwamikazi, habanje kuba isengesho ryo kumusezeraho bwa nyuma, muri Westminster Abbey.

Umutekano wari wakajijwe, ku buryo abantu bitabiriye uyu muhango babujijwe gukoresha kamera (camera) zihariye, zaba izo gufata amafoto, amashusho cyangwa amajwi.

Itangazo ryatanzwe mbere rivuga ko "telefoni ngendanwa n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhaga bigomba kuba byazimijwe."

Ni isengesho ryayobowe na The Very Reverend Dr. David Hoyle MBE.

Elizabeth Alexandra Mary Windsor yavukiye mu mujyi wa Londres ku wa 21 Mata 1926, aba Umwamikazi w’u Bwongereza na Commonwealth ku wa 6 Gashyantare 1952, nyuma y’urupfu rwa se, Umwami George VI.

Umwamikazi Elizabeth II yaguye mu Ngoro ya Balmoral yo muri Ecosse ku wa 8 Nzeri 2022, asimburwa n’umuhungu we w’imfura, Umwami Charles III.

KURIKIRA UKO UMUHANGO URIMO KUGENDA

Ibyo wamenya ku bimenyetso byagaragaye ku isanduku y’Umwamikazi Elizabeth II

Mu muhango wo gusezera bwa nyuma ku Umwamikazi Elizabeth II, imva yarimo yari iherekejwe n’ikamba (Imperial State Crown) n’ibendera ry’ubwami (Royal Standard), rigaragaza ikimenyetso cy’ubwami. Rifite ibice bine, rigahagararira ibihugu by’u Bwongereza, Scotland na Ireland.

Ikamba rye rikozwe muri zahabu, rikagira n‘ibice 2,868 bya diyama, amabuye ya sapphire 17, amabuye 11 yo mu bwoko bwa emeralds, 269 ya pearl na rubies enye.

Iri kamba ryakozwe ubwo se w’umwamikazi Elizabeth II, Umwami George VI, mu 1937.

Harimo kandi inkoni y’icyubahiro n’ikimenyetso cy’ubutegetsi (Orb), byombi bikoreshwa kuva mu 1661. Byashyikirijwe umwamikazi ubwo yimikwaga.

Ku rundi ruhande rw’isanduku kandi hariho indabyo, ziriho urwandiko rw’urwibutso rw’umuhungu we, agaragaza ko azahora amwibuka ( "In loving and devoted memory. Charles R.")

Umwamikazi Elizabeth II yagejejwe i Windsor

Nyuma yo gusezerwaho mu cyubahiro, Umwamikazi Elizabeth II yagejejwe mu ngoro ya Windsor, aho agomba gushyingurwa mu gikorwa cyitabirwa n’umuryango we wa hafi.

Biteganyijwe ko ashyingurwa muri King George VI Memorial Chapel, hamwe n’umugabo we, Igikomangoma Philip.

Harabanza umuhango byitezwe ko witabirwa n’abantu 800, umubare uri munsi y’abitabiriye isengesho ryo kumusezeraho muri Westminster Abbey.

Agace ashyingurwamo ni naho haruhukiye se na nyina, ari naho habitswe ivu ry’umuvandimwe we, Igikomangoma Margaret.

Iki gice agomba gushyingurwamo ni na we wacyubakishije mu 1962, nk’ahantu hagombaga gushyingurwa umubyeyi we.

Umwamikazi Elizabeth II yahawe icyubahiro mu mihanda ya Londres

Nyuma yo gusezerwaho mu isengesho, hakozwe urugendo n’amaguru, ruva kuri Westminster Abbey rugana kuri Wellington Arch. Umugogo w’umwamikazi wari utwawe ku igare rya gisirikare, State Gun Carriage.

Abakozi bose bo mu ngoro ya Buckingham Palace bahise basohoka bakora imirongo hanze, mu guha icyubahiro umukoresha wabo utakiri kuri iyi si.

Ni igikorwa cyitegerezwaga n’abantu benshi bari buzuye mu nkengero z’imihanda, bamaze iminsi bategereje uyu munsi.

Umugogo we wahose ushyirwa mu modoka yabigenewe, State Hearse, werekezwa mu ngoro ya Windsor aho Umwamikazi Elizabeth II agomba gushyingurwa mu ibanga ry’umuryango.

Kuva aho, umwami, umugore we n’umuryango w’ibwami bakomeje urugendo noneho n’imodoka.

Abakozi b'ibwami basohotse bakora umurongo hanze

Umwamikazi Elizabeth II agiye gutabarizwa

Nyuma y’isengesho ryabereye muri Westminster Abbey, umugogo we uhakuwe ujyanwa muri chapelle ya St George muri Windsor, aho urugendo rwe kuri iyi si rugomba kurangirira.

Ni umuhango uza kuba mu bwisanzure bw’umuryango gusa, n’abantu bake batumiwe.

Umugogo uvanwa mu rusengero waherekejwe n’umuryango w’umwamikazi, ari nako abantu hanze y’urusengero bagaragaza agahinda, abandi bariraa.

Abayobozi bamwe batwawe muri bisi (bus), abandi bajyana imodoka zabo

Mu gihe mu Bwongereza ari akababaro, ku mbuga nkoranyambaga hari impaka ku buryo abayobozi bamwe bahawe kugenda mu modoka rusange, abandi bagakomezanya izabo, ubwo berekezaga muri Westminster Abbey, ahabereye isengesho ryo gusezera bwa nyuma ku Umwamikazi Elizabeth II.

Ibyo babishingiye ku ifoto yakwirakwijwe irimo abayobozi nka Perezida wa Kenya, William Ruto na mugenzi we wa Tanzania Samia Suluhu Hassan, bari mu modoka yarimo abayobozi b’abirabura gusa.

Ku rundi ruhande, Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden, yagiye muri Limousine ye izwi nka "The Beast", nubwo byaje gutangazwa ko hari aho yaheze mu muvundo w’imodoka.

Ibinyamakuru byo mu Bwongereza byaje gutangaza ko Perezida Biden ari we wenyine wemerewe kutagenda muri bus, nubwo hari amashusho bigoye kugenzura umwimerere, yagiye atangazwa ko hari abayobozi banze kujya muri bus.

Abayobozi bo muri Afurika bari bicaranye mu modoka
Perezida Biden agera kuri Westminster Abbey mu modoka ye

Arkiyepiskopi wa Canterbury, Justin Welby, yatanze inyigisho

Yagarutse ku buryo ku isabukuru y’imyaka 21, umwamikazi yiyemeje kumara ubuzima bwe bwose akorera u Bwongereza na Commonwealth, kandi akarinda isezerano rye.

Yavuze ko agahinda ka none katihariwe n’umuryango w’umwamikazi gusa, ahubwo ari ak’igihugu cyose, Commonwealth n’isi yose muri rusange.

Yakomeje ati "Twese tuzahura n’urubanza rw’impuhwe z’Imana: dukwiye gusangira icyizere cy’umwamikazi, cyakunze kuranga imiyoborere ye haba mu gihe cy’ubuzima n’urupfu.”

"Kwitanga ukiri muzima, kugira icyizere mu gihe cy’urupfu. Abakurikiza bose urugero rw’umwamikazi, bakizera Imana, bakwiye kuvugira hamwe na we bati ’tuzongera duhure’."

Minisitiri w’Intebe Liz Truss ni umwe mu basomye Ijambo ry’Imana

Uyu muyobozi yifashishije inyigisho iboneka muri Yohani 14: 1 – 9a.

Hagira hati "Ntimugakuke umutima. Nimwemere Imana nanjye munyemere. Mu nzu ya Data hari ibyicaro byinshi; iyo bitaba byo, mba narabibabwiye. Ubu ngiye kubategurira umwanya."

"Nimara kugenda, nkabategurira umwanya, nzagaruka mbajyane hamwe nanjye, kugira ngo aho ndi, namwe abe ari ho muba."

Umwamikazi Elizabeth II asezerwaho mu buryo bw'amasengesho
Umuryango w'Umwamikazi Elizabeth II wicaye witegeye umugogo we

Isano ya Westminster Abbey n’ubwami bw’u Bwongereza

Muri iyi ngoro iherereye mu murwa mukuru Londres, niho umwamikazi Elizabeth II wari ufite imyaka 11 yari yicaye ubwo se, umwami George IV yimaga ingoma muri Gicurasi 1937.

Nyuma y’imyaka 16, na we niho yimikiwe, asimbura se.

Uru rusengero rwitwaga Collegiate Church of Saint Peter rufitanye amateka akomeye n’ubwami bw’u Bwongereza guhera mu kinyejana cya 11, ubwo rwubakwaga na Edward.

Westminster Abbey ifite amateka maremare

Rwatashywe icyumweri kimwe mbere y’uko yitaba Imana, aba umuntu wa mbere wahashyinguwe muri Mutarama 1066. Kuva icyo gihe kugeza mu 1760, abami 13 b’u Bwongereza n’abamikazi bane, bashyinguwe muri Abbey.

Icyakora, kuva ku rupfu rw’Umwami George II mu 1760, ibwami batangiye gushyingura muri Chapelle ya St George muri Windsor.

Biteganywa ko umwamikazi Elizabeth II ashyingurwa muri King George VI Memorial Chapel muri Windsor.

Umugogo w’umwamikazi Elisabeth wagejejwe muri Westminster Abbey.

Umwami Charles III yambaye uwenda w'ibirori wa gisirikare
Umugogo w'umwamikazi Elizabeth II wagejejwe muri Westminster Abbey, aho usezererwaho n'abanyacyubahiro
Prince William, igikomangoma cya Wales, yari kumwe n'umuvandimwe we Prince Harry
Igikomangoma Andrew yari ku murongo umwe n'Igikomangoma Edward
Umwami Charles III yagendaga inyuma y'umugogo w'umubyeyi we, ari kumwe n'umugore we Camilla

Umugogo w’Umwamikazi Elisabeth uratwarwa mu buryo bw’intwaro ikururwa n’ingabo zirwanira mu mazi, uburyo bwatangiye gukoreshwa nyuma y’itabarizwa ry’Umwamikazi Victoria mu 1901.

Mbere igikoresho gitwaye umugogo cyakururwaga n’amafarashi, ariko ubwo zari ziherekeje umugogo w’Umwamikazi Victoria, amafarasi yageze ahamanuka, umugozi wari ufashe ku ifarasi imwe uvaho, ku buryo hari hagiye kuba ibyago mu gihe cy’akababaro.

Hahise hafatwa icyemezo ko bizajya bikorwa n’abantu babasha kwigenzura uko bikwiye.

Ubwo buryo bwakoreshejwe mu gutwara umugogo w’Umwami Edward VII, Umwami George V, Umwami George VI, Winston Churchill, na Lord Louis Mountbatten.

Biteganyijwe ko umugogo w’umwamikazi Elizabeth II uherekezwa n’abasirikare 142 bo muri Royal Navy.

Perezida Joe Biden yaherekejwe n'umugore we Jill Biden
Ababaye ba minisitiri b'intebe b'u Bwongereza barimo Boris Johnson, bagera muri Westminster Abbey
Gordon Brown na Tony Blair babaye ba minisitiri b'intebe b'u Bwongereza, bagera ahabera umuhango wo gusezera bwa nyuma ku mwamikazi Elizabeth II
Ibikomangoma Charlotte, George, Catherine n'umugore w'umwami Charles III, Camilla, bitabiriye uyu muhango bari kumwe

Abayobozi basaga 500 bitabiriye uyu muhango

Abayobozi batandukanye bamaze kugera muri Westminster Abbey, aho benshi bahageze hakoreshejwe bisi zitwarire rimwe abantu benshi. Ni umuhango witabirwa n’abayobozi bagera muri 500 bo mu Bwongereza no hanze yabwo.

Abamaze kuhagera barimo Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden, n’abandi.

Itsinda ry'umuziki rya Royal Marines ryakoze akarasisi hamwe n'izindi nzego z'umutekano
Imbere muri Westminster Abbey, ahabera umuhango wo gusezera bwa nyuma ku Umwamikazi Elizabeth II
Umwamikazi Elizabeth II yatanze amaze imyaka 96
Ibinyamakuru byo mu Bwongereza no mu mahanga byerekeje amaso kuri uyu muhango

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .