Liban: Inkongi yibasiye inzu ibikwamo peteroli nyuma y’ukwezi habaye iturika ridasanzwe

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 10 Nzeri 2020 saa 02:19
Yasuwe :
0 0

Igisirikare cya Liban cyatangaje ko hari inzu ibikwamo ibikomoka kuri peteroli n’amapine yafashwe n’inkongi y’umuriro ku cyambu cya Beirut, nyuma y’ukwezi aho hantu habereye iturika ridasanzwe ryahitanye abasaga 170.

CNN yatangaje ko iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Kane, ubutabazi bukaba buri gutangwa ngo barebe ko bazimya uwo muriro.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umwotsi mwinshi uzamuka mu nyubako y’ahafashwe n’inkongi.

Bibaye nyuma y’ukwezi habaye irindi turika rikomeye kuri icyo cyambu, ryahitanye ubuzima bw’abasaga 170, abasaga ibihumbi bitandatu bagakomereka.

Ni iturika ryabereye ku cyambu cya Beirut, bikekwa ko ryatewe na toni 2,750 z’ibinyabutabire bya Nitrate d’Ammonium bikoreshwa mu gukora ifumbire no guturitsa intambi, byari bimaze imyaka itandatu bibitse mu buryo budakurikije amategeko mu bubiko buri kuri icyo cyambu.

Uyu muriro wibasiye agace kari kamaze ukwezi habereye irindi turika rikomeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .