00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

LG igiye gushora miliyari 3$ mu modoka z’amashanyarazi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Ugushyingo 2022 saa 09:44
Yasuwe :

Ikigo cy’Ishoramari cyo muri Koreya y’Epfo kinakora ibikoresho by’ikoranabuhanga, LG Corporation, cyatangaje ko kigiye gushora miliyari 3$ mu bikorwa byo kubaka uruganda ruzajya rukora ibikoresho byifashishwa mu ikorwa rya bateri z’imodoka zikoresha amashanyarazi bizwi nka ‘cathode’.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Ugushyingo 2022 nibwo ubuyobozi bwa LG Corporation n’ubwa Leta ya Tennessee, aho uru ruganda ruzubakwa byashyize umukono ku masezerano y’ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga.

Uyu mushinga uzakorwa n’ikigo cya LG gikora ibijyanye n’ibinyabutabire kizwi nka LG Chemical.

Cathode ni kimwe mu bice by’ingenzi biba bigize bateri yaba izikoreshwa n’imodoka cyangwa izindi zose. Biteganyijwe ko izizakorwa na LG Chem zizaba zifite ubushobozi buhambaye butuma bateri y’imodoka ikoresha amashanyarazi ishobora kubika umuriro igihe kirekire.

Biteganyijwe ko uru ruganda azaba arirwo runini muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu zikora ‘cathode’ kuko ruzaba rwubatse ku buso bungana na hegitare 4,2 ndetse ruzajya rukora toni ibihumbi 120 za cathode ku mwaka.

Bizagera mu 2027 nibura uru ruganda buri mwaka rushobora gutanga cathode zakoreshwa muri bateri miliyoni 1,2 zizaba zifite ubushobozi bwo gutanga umuriro imodoka yakoresha igenda kilometero 500 bitabaye ngombwa ko yongerwamo umuriro.

Imirimo yo kubaka uru ruganda izatangira mu gihembwe cya mbere cya 2023, ubundi rutangire gukora mu gihembwe cya kabiri cya 2025.

LG igiye gushora miliyari 3$ mu gukora 'cathode' zifashishwa mu gukora imodoka z’amashanyarazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .