00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Leta yo mu Buhinde yaciye kurya inyama z’inka mu ruhame

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 5 December 2024 saa 07:14
Yasuwe :

Leta ya Assam iri mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bw’u Buhinde, yaciye kurya inyama mu ruhame harimo mu birori cyangwa muri za restaurants.

Bije bikurikira undi mwanzuro wari warafashwe, wo kudacururiza inyama hafi y’insengero n’ingoro z’ibigirwamana.

Nubwo kuzirya mu ruhame bitemewe, kuzigura mu maduka n’ahandi zicururizwa byo biremewe ariko zigatekerwa mu rugo akaba ari naho bazirira.

Kurya inyama z’inka ni ikizira henshi mu Buhinde dore ko ari igihugu gituwe na 80% by’abo mu idina ry’Abahindu, bafata inka nk’itungo ritagatifu.

Abahinde benshi bafata inka nk'itungo ritagatifu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .