Guverineri wa Florida, Ron DeSantis, yanze umushinga wo gutanga amasomo avuguruye agaruka ku mateka ya Afurika na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuko atubahirije amategeko y’iyi Leta n’ireme ry’uburezi.
Mu mpeshyi ya 2022 ni bwo Ikigo gishinzwe Amashuri Yisumbuye cyatangaje ko hagomba gutangwa amasomo ya ‘Africa American studies’ avuguruye mu mashuri 60 yo hirya no hino muri kuri uyu mugabane azagenda yongerwa.
Ron DeSantis yasobanuye ko banze gutanga aya masomo kuko atiza umurindi ubukangurambaga bwa ‘Black Lives’, impirimbanyi z’uburenganzira bw’abagore b’abirabura n’ibindi.
Aya masomo yatangiye gutangwa mu 2014 agaruka ku mateka yabayeho mu myaka 400 ishize, abanyeshuri bayafata mbere y’uko basoza umwaka wa nyuma.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!