Intara ya Valencia iri mu burasirazuba bwa Espagne yibasiwe n’umwuzure tariki ya 29 Ukwakira 2024, watewe n’imvura nyinshi. Ibi biza byageze no mu bindi bice bihana imbibi, byica abarenga 200.
Ibiro ntaramakuru Associated Press byasobanuye ko hari abakorerabushake babarirwa mu bihumbi bari butegura inzira zafunzwe n’ibyondo ndetse n’ibisigazwa by’inzu zasenyutswe.
Mu nzu ndetse no mu modoka zarengewe n’amazi menshi na ho harimo imirambo y’abantu bataramenyekana. Bitewe n’uko muri Valencia hameze, biracyagoranye ko bakurwamo kuko hakenewe ibikoresho byihariye by’ubutabazi.
Amparo Esteve warokokeye uyu mwuzure mu gace ka Paiporta yatangaje ko ibihe barimo bimeze nk’intambara kandi ko nta muntu uri kubaha ubufasha.
Yagize ati “Nta muntu uri kudufasha. Sinigeze mba mu ntambara ariko bisa n’aho iyi ari yo. Nta yandi magambo mfite yo kuvuga.”
Sanchez yatangaje ko nubwo yohereje mu butabazi umubare munini w’abashinzwe umutekano mu bihe bitarimo intambara, yumva ko badahagije.
Yagize ati “Muri rusange, turi kuvuga ku kohereza benshi muri serivisi z’ubutabazi kandi ni bo basirikare benshi twohereje mu bihe by’amahoro mu gihugu cyacu. Ku bw’ibyago, ubukana bw’iki kiza busobanuye ko bidahagije.”
Uyu muyobozi yasobanuye ko kugera muri bimwe mu bice byabereyemo ibi biza biri gutwara umwanya munini, kuko hari za garaje, inzu n’abantu bikigoye kugeraho.
Yasezeranyije abaturage ko inzego za Leta n’abakorerabushake barakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo babatabare, bagarure ituze.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!