00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yitambitse Microsoft yashakaga kugura Activision Blizzard kuri miliyari 69$

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Ukuboza 2022 saa 10:27
Yasuwe :

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitambitse icyemezo cya Microsoft cyo kwishyura miliyari 69$ kugira ngo igure Sosiyete ikora imikino yo kuri mudasobwa (Video games) izwi nka ‘Activision Blizzard’.

Ikigo cy’ikoranabuhanga cya Microsoft kimaze igihe kigaragaza ko gishaka kugura ‘Activision Blizzard’ yakoze imikino itandukanye yakunzwe irimo Call of Duty, Candy Crush na World War Craft.

Ni umwanzuro Microsoft yafashe nyuma y’igihe itangiye gushora imari mu bijyanye n’imikino yo kuri mudasobwa. Kugeza ubu iki kigo ni cyo gikora ibikoresho bya Xbox byifashishwa muri iyi mikino.

Leta ya Amerika yavuze ko yitambitse ubu bugure bwa Microsoft kuko ibubona nk’umugambi iki kigo gifite mu bijyanye no kwikubira imikino ikorwa na ‘Activision Blizzard’.

Bivugwa ko mu gihe iki kigo cyakwegukana ‘Activision Blizzard’, imikino yose ikora yazajya iboneka gusa kuri Xbox, mu gihe hari abandi bakoresha Play Sstation, Nintendo Switch n’ubundi buryo buhari butandukanye bayikeneye.

Amerika yitambitse Microsoft yashakaga kugura Activision Blizzard kuri miliyari 69$

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .