00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Lebanon yabonye perezida mushya

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 9 January 2025 saa 09:27
Yasuwe :

Inteko Ishinga Amategeko ya Lebanon yatoye Gen Joseph Aoun wari usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo nyuma y’imyaka irenga ibiri iki gihugu nta muyobozi kigira.

Aya matora yabaye kuri uyu wa 09 Mutarama 2025, Gen Aoun yarimo nk’umukandida rukumbi nyuma y’uko Suleiman Frangieh wari ushyigikiwe n’umutwe wa Hezbollah akuyemo ake karenge.

Al Jazeera yanditse ko ayo matora yakozwe mu byiciro bibiri nyuma y’uko mu cya mbere Gen Aoun yari yatowe n’abagize inteko 71 abandi 37 bo batanga impapuro z’itora nta kintu cyanditseho.

Muri Lebanon amategeko avuga ko umukandida ku mwanya wa perezida aba gomba gutorwa na bibiri bya gatatu by’abagize inteko; ni ukuvuga amajwi nibura 86.

Iyo ayo majwi atabonetse amatora akorwa mu kiciro cya kabiri aho umukandida aba asabwa nibura amajwi 65 ngo yemezwe nka perezida.

Ibyo batumye haba icyiciro cya kabiri cy’amatora kuko ayo majwi yari yagize atari ashyitse noneho Gen Aoun atorerwa kuba perezida ku majwi 99 mu bagize Inteko Ishinga Amategeko 128.

Gen Aoun w’imyaka 60 akimara gutorwa yagize ati “Lebanon nshya itangiye uyu munsi.”

Uyu mugabo atowe nyuma y’ibyumweru bike habayeho amasezerano yo guhagarika intambara hagati ya Israel na Hezbollah, igihugu kikaba kirangamiye ku bikorwa byo kongera kwiyubaka bushya.

Gushyiraho perezida mushya muri Lebanon byageregejwe inshuro zigera kuri 12 zose binanirana bitewe no kutumvikana mu Nteko Ishinga Amategeko ya Lebanon aho bamwe mu bayigize bari bashyigikiye umutwe wa Hezbollah abandi bawurwanya.

Ibyo byatumaga bamwe bashyigikira ko perezida agomba gutorwa avuye mu ishyaka ridashyigikiye Hezbollah abandi bo bagashyigikira Hezbollah rukabura gica.

Izo mpaka ariko zaje gucogora nyuma y’aho Israel itangiye kugaba ibitero mu Majyepfo ya Lebanon ihanganye na Hezbollah ndetse binahitana Hassan Nasrallah wari muyobozi w’uwo mutwe.

Ibyo byashegeshe Hezbollah bituma ikizere yari ifitiwe kigenda kigabanuka biza no gutuma Suleiman wari umukandida-perezida uwo mutwe ushyigikiye yikura mu matora.

Gukuramo akarenge kwa Suleiman bisa n’ibyashyize iherezo ku mpaka no kutumvika ku ugombo kuyobora Lebanon zari zimaze imyaka irenga ibiri kuva mu Ukwakira 2022 ubwo Michel Aoun wari perezida yasozaga manda ye.

Gen Joseph Aoun abaye perezida wa gatanu ugiye kuyobora Lebanon yari Umugaba Mukuru w’Ingabo.

Gen. Joseph Aoun watorewe kuba Perezida wa Lebanon yari asanzwe ari umugaba w'ingabo z'icyo gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .