00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Lebanon: Abaturage biraye mu mihanda bibuka iturika ryahitanye abarenga 200

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Kanama 2021 saa 06:02
Yasuwe :
0 0

Ku itariki ya 4 Kanama 2020, i Beirut mu murwa mukuru wa Lebanon habaye iturika ridasanzwe ryahitanye abantu 214, ryangiza ibikorwaremezo ndetse rikomeretsa abarenga ibihumbi, barimo n’abagize ubumuga butazakira.

Ni iturika ryabereye ku cyambu cya Beirut, riterwa n’ibinyabutabire byo mu bwoko bwa nitrate d’ammonium byari bimaze imyaka itandatu biri kuri icyo cyambu, kandi bibangikiranye n’ibindi binyabutabire nabyo bifite ubushobozi bwo guturika, mu gihe nta ngamba zari zihari zatuma ibyo binyabutabire bibikwa mu buryo bwiza mu rwego rwo kwirinda impanuka.

Nyuma y’umwaka umwe, abaturage ba Lebanon biraye mu mihanda mu kongera kunamira abaguye muri iryo turika, ryateje umutingito wumvikanye mu birometero 200 uvuye ku cyambu.

Ku rundi ruhande, aba baturage bari kwamagana Leta yabo nyuma y’uko raporo igaragaje ko kuva mu 2014, abayobozi ba Lebanon bari bazi neza ko ibyo binyabutabire bihari, bitabitse neza kandi bifite ubushobozi bwo guturika ariko ntibagira icyo babikoraho.

Iturika ry’icyambu cya Lebanon ryarushijeho gusubiza inyuma ubukungu bw’icyo gihugu n’ubundi bwari busanzwe bwarasubiye inyuma, kuko ikigero cy’ubushomeri n’ubukene cyazamutse ku bipimo byaherukaga mu myaka 20 ishize.

Hashize umwaka iturika ry'icyambu cya Beirut rihitanye abantu 214

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .