Kwambara agapfukamunwa gusa ntabwo bihagije-OMS

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Kanama 2020 saa 10:43
Yasuwe :
0 0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), ryaburiye abantu ko kwambara agapfukamunwa gusa atari uburyo bwizewe bwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, ryibutsa ko bagomba kutirara kuri gahunda yo guhana intera.

Maria van Kerkhove inzobere mu ndwara z’ibyorezo ikorera OMS, yabwiye itangazamakuru ati “Turimo kubona abantu batubahiriza amabwiriza yo guhana intera. Niyo waba wambaye agapfukamunwa, ni ngombwa ko wubahiriza guhana intera nibura ya metero imwe cyangwa kurenzaho”.

OMS yashyizeho amabwiriza yo kwirinda Coronavirus arimo kwambara udupfukamunwa, guhana intera no gukaraba intoki neza kandi kenshi.

Van Kerkhove yavuze ko bisobanuye kubahiriza izi ngamba mu buryo bukomatanyije atari uguhitamo kubahiriza kimwe ngo ikindi gisigare.

Kugeza ubu abagera kuri 24,932,611 bamaze kwandura Coronavirus ku Isi yose, 841,786 bamaze kwicwa nayo naho 17,312,575 bamaze gukira.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .