00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwamikazi Elizabeth II w’u Bwongereza YATANZE (Amafoto)

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 8 September 2022 saa 07:09
Yasuwe :

Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II, yatanze aguye mu rugo rwe mu gace ka Balmoral muri Ecosse, ku myaka 96 y’amavuko, amaze imyaka 70 ku butegetsi bw’Ubwami bw’u Bwongereza. Itangazo ryatanzwe n’Ubwami bw’u Bwongereza rivuga ko Umwamikazi Elizabeth II yatanze atababaye ndetse ko umubiri we uzasubizwa i Londres ku wa Gatanu.

Itangazo ry’uko yatanze, ryatambukijwe kuri BBC nk’igitangazamakuru cy’igihugu. Amabara ya BBC yahise ahindurwa ako kanya, aba umukara n’umweru bitandukanye n’uko ubusanzwe aba ari umutuku n’umukara.

Nyuma y’itangazo ryasubiwemo inshuro ebyiri, hahise hashyirwaho indirimbo yubahiriza igihugu yitwa God Save the Queen, mu gusabira Umwamikazi Elizabeth watanze.

Mu masaha y’igitondo kuri uyu wa Kane nibwo byatangiye kuvugwa ko ubuzima bw’umwamikazi buhangayikishije cyane. Minisitiri w’Intebe, Liz Truss, yatangaje ko igihugu cyose gihangayikishijwe n’amakuru aza guturuka ibwami.

Truss yamenyeshejwe ko Umwamikazi yatanze hakiri kare, kuko byari Saa 16:30 mu gihe inkuru y’uko yatanze yavuzwe byeruye Saa 19:30.

Kuva muri Nyakanga ubuzima bw’Umwamikazi Elizabeth II ntibwari bumeze neza ku buryo byavugwaga ko yatakaje ibiro byinshi.

Ntabwo Umwamikazi Elizabeth yari amaze iminsi i Londres aho asanzwe atuye, ahubwo kuva muri Nyakanga yari mu gace ka Balmoral muri Ecosse, hamwe mu hantu yakundaga cyane.

Ku wa Kabiri, Umwamikazi Elizabeth II yari yabonanye na Liz Truss watangiye inshingano ze nka Minisitiri w’Intebe. Yari yanabonanye na Minisitiri w’Intebe ucyuye igihe, Boris Johnson.

Umunsi wakurikiyeho, gahunda umwamikazi yari kwitabira zirimo inama yagombaga kuba hifashishijwe ikoranabuhanga, zarasubitswe, bivugwa ko ananiwe cyane akeneye kuruhuka.

IBYO WAMENYA KU BYAVUZWE MBERE Y’UKO BITANGAZWA KO UMWAMIKAZI ELIZABETH II YATANZE

  • Ku Kacyiru, ibendera ry’u Bwongereza riri kuri Ambasade yabwo, ryururukijwe rigera mu cya kabiri mu kunamira umwamikazi.
  • Minisitiri w’Intebe yamenyeshejwe inkuru y’itanga ry’umwamikazi saa 16:30

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongeza byatangaje ko Liz Truss umaze iminsi ibiri ayobora iki gihugu, yamenye inkuru y’uko Umwamikazi yatanze Saa kumi n’igice z’amanywa.

Ayo makuru yayamenyeshejwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, Simon Case.

Nyuma yaho Truss yagiranye ibiganiro n’Umwami Charles III ndetse byitezwe ko mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane akoranya inama y’abaminisitiri.


 Itangazo ry’uko umwamikazi yatanze, ryashyizwe ku marembo yinjira ibwami. Hagati aho, Abongereza bari mu gahinda ko kubura Umwamikazi wabo bakundaga cyane

  • Charles III, Umwami mushya w’u Bwongereza

Ubwami bw’u Bwongereza bwatangaje ko izina ry’ubwami ry’Igikomangoma Charles wahindutse umwami nyuma y’itanga ry’Umwamikazi Elizabeth II, ari Charles III.

    • Umwami Charles yashenguwe n’urupfu rw’umubyeyi we

Itangazo rya mbere ryashyizwe hanze na Charles nk’Umwami w’u Bwongereza, ryunamira nyina. Rivuga ko yashenguwe n’urupfu rwa nyina yakundaga ndetse ko ibi ari ibihe by’agahinda kuri we n’umuryango we muri rusange.

Ati “Ndabizi urupfu rwe ni igihombo ku gihugu cyose, ubwami, kuri Commonwealth no ku bantu batagira ingano bo ku Isi.”

 Mana rengera Umwami - Truss yacyeje Umwami Charles

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yatangaje ko igihugu cyose kizubaha kandi kikumvira Charles III wahindutse umwami nyuma y’itanga ry’umubyeyi we.

Yasoje ubutumwa bwe agira ati “Mana rengera Umwami”

  • Isi yunamiye Elizabeth II

Tony Blair wabaye Minisitiri w’Intebe, umwe muri 15 bayoboye u Bwongereza ku ngoma ya Elizabeth, ari mu bayobozi benshi bifurije iruhuko ridashira Umwamikazi Elizabeth.

Abandi ni Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, wavuze ko Umwamikazi Elizabeth yaharaniye ubumwe bw’u Bwongereza mu myaka 70 ishize. Ati "Ndamwibuka nk’inshuti y’u Bufaransa, umwamikazi w’umutima mwiza waharaniye isura nziza y’igihugu cye n’ikiragano cye.”

Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi, Alexander De Croo, we yavuze ko mu myaka irenga 70, Umwamikazi w’u Bwongereza ariwe wari ku ruhembe rw’umudendezo n’agaciro k’abaturage b’u Bwongereza.

Donald Trump wahoze ari Perezida wa Amerika yavuze ko we n’umugore we, Melania, batazigera bibagirwa ubugwaneza bw’Umwamikazi Elizabeth II. Ati “Amasengesho yacu tuyerekeje ku baturage beza b’Ubwami bw’u Bwongereza muri iki gihe twibuka ubuzima bw’agaciro bwe n’ibyo yakoreye abaturage.”

Yasoje agira ati “Imana ihe umugisha Umwamikazi kandi akomeze kuyobora mu mitima yacu”.

Perezida Biden yunamiye Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II, watanze. Yavuze ko bahuye bwa mbere mu 1982, icyo gihe uyu mugabo usigaye uyobora Amerika yari mu itsinda ry’abasenateri bari bagiriye uruzinduko mu Bwongereza.

Yavuze ko yishimira ko no muri Nyakanga 2021 bahuye bwa mbere Biden ari Perezida wa Amerika. Yavuze ko Elizabeth atanze yarahuye n’abakuru b’ibihugu ba Amerika 14, ndetse ko mu bihe bigoye yagiye aba hafi Abanyamerika , atanga urugero ku gihe Amerika yibasirwaga n’ibitero by’iterabwoba ku wa 11 Nzeri 2001.

 Charles yahise ahinduka umwami

Igikomangoma Charles yahise ahinduka Umwami w’u Bwongereza nk’uko byari byaremejwe ko ariwe muragwa w’ingoma y’ibwami. Byitezwe ko kuri uyu wa Kane aza guhura bwa mbere na Minisitiri w’Intebe.

Umuhango wo kwimika Charles uzaba mu gihe Umwamikazi Elizabeth azaba amaze gutabarirwa. Icyo gihe abajyanama b’ibwami n’abandi batekerereza b’ingoma, bazatumizwaho mbere y’uwo munsi kugira ngo bagene uko imihango igomba kugenda.

 Ntabwo higeze hatangazwa isaha Umwamikazi yatangiye. Gusa amakuru avuga ko ari nyuma ya saa sita, ndetse ibimenyetso by’uko ibintu bitameze neza ku buzima bwe byatangiye kujya hanze ubwo abana be bose bajyaga igitaraganya mu rugo yari arimo muri Ecosse.

19:35: Ibendera ry’u Bwongereza ryururukijwe rigezwa mu cya kabiri muri iki gihe Ubwami bw’u Bwongereza buri kunamira Elizabeth II watanze.

  • 19:30: Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II, yatanze ku myaka 96 y’amavuko. Ni itangazo ryatanzwe n’Ingoro y’Ubwami bw’u Bwongereza, saa 19:30 ku isaha yo mu Rwanda. Rivuga ko Umwamikazi yatanze atababaye mu masaha ya nyuma ya saa sita kuri uyu wa Kane tariki 8 Nzeri 2022.
  • Amakuru y’uko Umwamikazi Elizabeth atameze neza yageze hose. Ifoto ye yashyizwe ku nyubako ikoreramo Ambasade y’u Bwongereza i Paris mu gihe ubuzima bwe bugikurikiranwa n’abaganga.
  • Igikomangoma William yafotowe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane ageze mu gace ka Balmoral aho Umwamikazi w’u Bwongereza ari. Abana be bose bamaze kuhagera, hategerejwe irindi tangazo rivuga ku buzima bwa Elizabeth II.

19:10: -* Abanyamakuru bahinduye imyambaro

Magingo aya, BBC yahinduye gahunda zayo, yerekeza amaso ku buzima bw’Umwamikazi w’u Bwongereza. BBC One yo yahagaritse gahunda zari zisanzwe kuva byatangazwa ko ubuzima bw’umwamikazi butameze neza.

Abanyamakuru bayo bambaye amakote y’umukara, amashati y’umweru na karuvati zitukura nk’uko amategeko agenga imyambarire mu gihe umwamikazi yaba atanze abiteganya.

  • Abantu batangiye kugera ibwami mu Mujyi wa Londres ahazwi nka Buckingham Palace bategereje kumva amakuru ajyanye n’ubuzima bw’Umwamikazi. Bamwe bitwaje indabo, abandi bitwaza ibindi bintu bigaragaza urukundo bamukunda.
  • Hafi y’urugo Umwamikazi arimo muri Ecosse umutekano wakajijwe. Abapolisi batangiye gufunga imihanda imwe n’imwe, abantu basabwa gukoresha izindi nzira ntibanyure hafi aho.
  • Abaganga bavuze ko ubuzima bw’Umwamikazi buza gukurikiranwa amasaha 24 ku yandi. Abana be bane bose bamaze kugera aho ari, gusa ntabwo byigeze bitangazwa niba Umwamikazi yashyizwe mu bitaro. Itangazo riheruka ku buzima bwe, ryatangajwe mu masaha y’igitondo, hashize amasaha arenga atanu.
  • Umunyamateka Anna Whitelock uzobereye ibijyanye n’ibibera ibwami mu Bwongereza, wigisha muri Kaminuza ya Londres, yavuze ko itangazo ryashyizwe hanze n’Ingoro y’Ibwami rivuga ku buzima bw’Umwamikazi, “rigaragaza ko ibintu bitoroshye” kandi ryerekana ko “indunduro itari kure”.

Umwamikazi Elizabeth II yabonye izuba kuwa 21 Mata mu 1926 ahabwa amazina ya Elizabeth Alexandra Mary Windsor. Yavukiye mu Murwa Mukuru w’u Bwongereza, Londres ku Gikomangoma Albert (nyuma waje guhinduka Umwami VI) na nyina witwaga Elizabeth Bowes-Lyon.

Mbere gato yo kwima ingoma, ku wa 20 Ugushyingo mu 1947 Elizabeth yakoze ubukwe na Philip Mountbatten.

Elizabeth yahuye bwa mbere na Philip, umwana w’Igikomangoma cy’u Bugiriki, Andrew ubwo yari afite imyaka 13.

Bivugwa ko kuva iki gihe Elizabeth yatangiye gukunda uyu musore wari ukiri muto, ndetse ubucuti bwabo buhera ubwo kugeza aho bisanga bari mu rukundo.

Urukundo rwabo rwabanje kwitambikwa na se wa Elizabeth kuko nubwo Philip yari afite inkomoko mu muryango w’ibwami mu Bugiriki no muri Denmark, nta butunzi buhambaye yari afite kandi akagaragara nk’umusore w’igisare.

Mu 1948, Elizabeth II na Philip bibarutse umwana wabo w’impfura bamwita ‘Charles’, mu 1950 bamukurikije uw’umukobwa bamwita Anne. Nyuma babyaye abandi bahungu babiri umwe bamwita Andrew undi bamwita Edward.

Mu 1969, Umwamikazi Elizabeth II yatangaje ko umuhungu we Charles ariwe uzamusimbura ku ngoma ndetse anamugira Igikomangoma cya Wales mu Bwami bw’u Bwongereza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .