00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kunanuka kwa Kim Jong Un gukomeje kwibazwaho na benshi

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 30 Nyakanga 2021 saa 02:16
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, ubusanzwe ni umuntu ubyibushye cyane gusa aherutse kugaragara yarananutse, benshi babyibazaho cyane ko hari hashize igihe itangazamakuru ryo mu gihugu cye ritangaje ko kunanuka kwe kuri gushengura imitima y’abaturage.

Kim Jong Un ufite metero 1 na sentimetero 72 yajyaga agira ibiro 139, bimushyira mu cyiciro cy’abantu bafite umubyibuho ukabije kubera ko ibi biro bitajyanye n’uburebure bwe.

Ubusanzwe kugira ngo umuntu amenye ko atari munsi y’ibiro cyangwa adafite umubyibuho ukabije, apima ibyo bita BMI [Body Mass Index] aho afata ibiro bye akabigabanya n’uburebure bwe inshuro ebyiri .

Umubare abonye iyo uri munsi ya 18.5 aba ari munsi y’ibiro naho iyo uri hejuru ya 24.9 aba afite ibiro birenze ibyo akwiye kugira mu gihe urengeje 29 aba afite umubyibuho ukabije.

Ukoze BMI ya Kim mbere y’uko ananuka usanga yari afite 47. Bigaragaza ko afite umubyibuho ukabije.

Amafoto ye mashya yagiye hanze muri Nyakanga yagaragaje uyu mugabo yarananutse, ku buryo na ya makote akunda kugaragara yambaye, wabonaga ko iryo yari arimo ritamukwira neza igituza n’inda byaragabanutse ndetse ijosi rye ritagifatanye nka kera no mu maso hararambutse.

Ababirebera hafi bavuga ko ashobora kuba yaragabanutseho ibiro biri hagati y’icyenda na 19.

Abasesenguzi mu bya politiki bavuga ko iri gabanuka ry’ibiro bye ntaho rihuriye n’uburwayi bw’umutima asanganywe bwishe se na sekuru, ahubwo ko ari iturufu iri gukoreshwa n’abayobozi b’iki gihugu kugira ngo agaragare nk’umuyobozi mwiza wita ku bibazo by’abaturage kuko muri iki gihugu hari kuvugwa ubukene n’inzara.

Umushakashatsi witwa Ahn Chan-il yabwiye AFP ati “Ubutumwa Pyongyang [umurwa mukuru wa Koreya ya Ruguru] iri gutanga ni uko Kim ari umuyobozi ukorera cyane abaturage be kugeza ubwo abura umwanya wo kurya akananuka.”

Umuyobozi w’ikigo cya Korea Risk Group, Chad O’Carroll, we yagize ati “Tutitaye ku kunanuka vuba kwa Kim, birasa nk’aho hari ikibyihishe inyuma aho abayobozi bashaka kwerekana ko na perezida w’igihugu ari guhura n’ikibazo cy’inzara kiri kwibasira iki gihugu.”

Koreya ya Ruguru ntikunda gutangaza amakuru yayo kubera ko leta igenzura ku buryo bukomeye itangazamakuru ndetse bivugwa ko icyorezo cya Covid-19 cyahungabanyije ubukungu bwayo kubera ifungwa ry’imipaka y’ibihugu bituranye.

Abantu batandukanye bakomeje kwibaza ku mpamvu zatumye Kim ananuka
Kim yagaragaye yarananutse cyane bitandukanye n'uko ubusanzwe yanganaga
Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, ubusanzwe ni umuntu wari ubyibushye nk'uko bigaragara ku ifoto y'ibumoso gusa ibumoso ho hamugaragaza ananutse
Mbere yari umugabo munini w'ibilo 139

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .