00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuki Abanyamerika batora Perezida ku wa Kabiri? (Video)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 November 2024 saa 10:24
Yasuwe :

Bimaze kuba umuco ko abaturage bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abenegihugu baba mu mahanga batora Umukuru w’Igihugu ku wa Kabiri wa mbere w’ukwezi k’Ugushyingo.

Ni ko byagenze muri uyu mwaka, ni nako bizagenda mu mwaka wa 2027. Ibyo ni ko byagenze mu 2020 ubwo Joe Biden yatorwaga, ndetse no mu myaka yabanje. Wakwibanza uti byagenze gute ngo amatora yo muri iki gihugu cy’igihangange, ajye aba ku wa Kabiri?

Mu kinyejana cya 19, Abanyamerika benshi bari abahinzi. Bamaraga igihe kinini bahinga, batunganya ibihingwa byabo mu mirima ndetse banasarura. Byari bisobanuye ko icyemezo gikomeye ku gihugu cyagombaga gushingira ku mibereho yabo.

Byagaragaye ko igihe cyiza cyabo cyo kwitabira amatora ari icya nyuma y’isarura, ikirere na cyo gituje. Abagize Inteko Ishinga Amategeko mu 1845 bemeranyije ko icyo gihe ari intangiriro z’Ugushyingo, ku wa Kabiri wa mbere w’icyumweru.

Kubera iki bahisemo ku wa Kabiri?

Muri iyo myaka, kwitabira amatora byari ingorabahizi kubera ko ibiro by’itora byari kure cyane ya benshi. Byabasabaga abahinzi gukora ingendo ndende zashoboraga no kubatwara umunsi wose, bajya gutora Umukuru w’Igihugu cyangwa se abagize Inteko Ishinga Amategeko.

Bitewe n’uko Abanyamerika benshi bari abakirisitu bamaramaje, ntabwo byari gushoboka ko amatora yari gushyirwa ku Cyumweru cyangwa se ku wa Gatandatu, kuko bemeraga ko ari iminsi yo gusenga Imana no kuruhuka.

Bigendanye na rwa rugendo rurerure rugana ku biro by’itora, bamwe mu Banyamerika batekereje ko ku wa Gatatu ari wo munsi mwiza wo gutoreraho. Bashakaga gushyira intera ihagije hagati y’impera z’icyumweru n’umunsi w’itora.

Ariko umunsi wa Gatatu ntibawemeranyijeho bitewe n’uko abenshi bagaragaje ko bitashobokera bitewe n’uko wari umunsi wo kujya kugurisha umusaruro wabo ku isoko.

Abanyamerika basubiye inyuma, babona bakwiye kujya batangira urugendo ku wa Mbere berekeza ku biro by’itora kugira ngo batore ku munsi ukurikiraho, ari wo ku wa Kabiri.

Nubwo Abanyamerika muri rusange batora ku wa Kabiri, hari ababona ko uyu munsi urimo imbogamizi bitewe n’uko abenshi baba bari mu kazi kuri uyu munsi. Ntabwo muri Amerika hakiri ubwiganze bw’abahinzi nko mu kinyejana cya 19, kuko ubu hasigaye abatagera no kuri 2%.

Mu matora yo muri iki kinyejana cya 21, abatora baragabanyuka bitewe n’uko baba bari mu kandi kazi. Aho bifuza ko yakwimurirwa mu mpera z’icyumweru, cyangwa se akagumishwa ku wa Kabiri, ariko uyu munsi hakajya hatangwa ikiruhuko ku rwego rw’igihugu.

Ibi byifuzo na byo Amerika yabonye ko birimo imbogamizi, mu 2020 ishyiraho gahunda yo gutora hifashishijwe ikoranabuhanga, aho ushaka gutora yabikorera mu rugo (mail-in ballot). Abatekereza ko bazaba bahuze ku wa Kabiri, na bo bemerewe kujya batora mbere y’igihe, amajwi yabo azatangarizwa rimwe n’ay’abatoye ku munsi nyirizina.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .