00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kugura indaya ku basirikare b’u Bwongereza bari mu butumwa mu mahanga byagizwe icyaha

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 19 July 2022 saa 10:23
Yasuwe :

Ingabo z’u Bwongereza zashyiriweho itegeko ribuza gukorana imibonano mpuzabitsina n’indaya mu mahanga, mu rwego rwo guca burundu ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu gisirikare.

Iri tegeko rigena ko uzajya afatirwa mu busambanyi ashobora kuzajya yirukanwa cyangwa akagezwa imbere y’ubutabera mu gihe yaba ari mu gihugu aho uburaya butemewe n’amategeko.

Umunyamabanga wa Minisiteri y’Ingabo, Ben Wallace, yavuze kuri uyu wa Kabiri ko izo mpinduka zigamije kuzana impinduka mu myifatire nk’uko the Guardian yabitangaje.

Wallace ntiyasobanuye impamvu byafashe igihe kirekire kugira ngo aya mabwiriza abashe gushyirwa mu bikorwa.

Yavuze ko bashaka kwinjiza abagore benshi mu gisirikare ku bw’ibyo bagomba kwita ku miterere y’aho bazakorera no gushyira umucyo ku bizaba byemewe n’ibibujijwe.

Imyitwarire y’abasirikare b’u Bwongereza mu mahanga iri gusubirwamo nyuma ya raporo zagaragaje ko umugore w’Umunyakenya ukiri muto, Agnes Wanjiru yishwe mu 2012 n’umusirikare w’Umwongereza.

Wanjiru yari indaya yicuruzaga ngo yite ku muryango wayo aho abasirikare bajyaga baryamana na we bakamwishyura.

Aya mabwiriza ntazaba areba abasirikare bari mu Bwongereza kuko amategeko y’imbere mu gihugu ari yo azahabwa agaciro kurusha andi yose.

Uburaya ubwabwo ntibuhanwa n’amategeko ariko hari ibindi bikorwa bifitanye isano na bwo bihanwa nko gucuruza indaya, kuzenguruka hirya no hino ushakisha indaya n’ibikorwa biteye isoni bibera mu ruhame.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .