00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ku myaka 92 yasoje kwiruka ibilometero 42 muri ‘Rome Marathon’

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 March 2025 saa 03:35
Yasuwe :

Ku myaka 92 y’amavuko, Umutaliyani witwa Antonio Rao yasoje amarushanwa mpuzamahanga yo kwiruka ku maguru azwi nka ‘Rome Marathon’, ku nshuro ya 30 yikurikiranya.

Aya marushanwa azwi nka ‘Maratona di Roma’ mu Gitaliyani akorwa buri mwaka, agakorerwa mu Mujyi wa Roma mu Butaliyani. Hari ubwo aba muri Werurwe cyangwa Mata.

Ni amwe mu marushanwa akunzwe cyane mu Burayi ndetse yitabirwa n’abantu benshi baturutse mu bihugu bitandukanye.

Kuri iyi nshuro aya 2025 yabaye muri Werurwe. Antonio Rao nubwo ari mu zabukuru yasoje ibilometero 42 ndetse bikavugwa ko uyu mwaka yitwaye neza kurusha uko yitwaye mu 2024.

Uyu mukambwe mu gusoza iyo ntera yakoresheje amasaha atandatu iminota 44 n’amasegonda 44. Yagabanyijeho iminota 10 ugereranyije n’ibihe yakoresheje mu 2024.

Antonio Rao ni na we uheruka guca agahigo ko kuba uwa mbere mu Isi wirukanse intera nini mu bafite imyaka 90 kuzamura, aho mu 2023 yakoresheje amasaha atandatu iminota 14 na none muri aya marushanwa.

Nyuma yo gusoza ayo marushanwa Antonio Rao yagize ati “Kwiruka cyangwa kugenda n’amaguru bituma umuntu agira ubuzima bwiza. Ndakangurira buri wese kubikora. Icyakora amarushanwa y’uyu mwaka yari agoye. Ntabwo nari meze neza cyane. Natekerezaga ko ntazayasoza.”

Antonio Rao amaze imyaka 80 akora imyitozo ngororamubiri ishingiye ku kwiruka. Ni ibintu yakundaga kuva ku myaka 12 ubwo yavaga mu gace ka Calabria mu Majyepfo y’u Butaliyani akaza gushakishiriza.

Amarushanwa y’uyu mwaka ya Rome Marathon yitabiriwe n’abarenga ibihumbi 27. Abanya-Kenya barimo Robert Ng’eno, Brian Kipsang na Joshua Kogo, ni bo bihariye imyanya ya mbere.

Antonio Rao w'imyaka 92 yasoje amarushanwa y'ibilometero 42
Muri Maratona di Roma abarushanwa biruka ibilometero 42
Maratona di Roma izenguruka ibice bitandukanye by'Umujyi wa Roma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .