00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Koreya ya Ruguru yoherereje Koreya y’Epfo ibindi bipirizo byuzuye imyanda

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 9 June 2024 saa 01:52
Yasuwe :

Koreya ya Ruguru yongeye kohereza muri Koreya y’Epfo ibipirizo byinshi byuzuyemo imyanda, byongerera ubukana intambara y’ubutita ikomeje hagati y’ibyo bihugu byombi.

Kuri uyu wa Gatandatu nibura ibipirizo bigera kuri 330 byoherejwe bivuye muri Koreya ya Ruguru, ibisaga 80 bigerayo nk’uko byatangajwe n’igisirikare.

Imbere muri ibyo bipirizo hari harimo imyanda igizwe n’impapuro ndetse n’ibikoresho bya pulasitiki byakoreshejwe mu gupfunyika ibicuruzwa bitandukanye.

Guhera tariki 28 Gicurasi, Koreya ya Ruguru imaze nibura kohereza muri Koreya y’Epfo ibipirizo 1060 byuzuyemo imyanda.

Ibi bipirizo bikimara koherezwa, inama y’umutekano muri Koreya y’Epfo yahise iterana, ngo hashakwe umuti w’icyo bise’ ubushotoranyi’.

Koreya ya Ruguru iherutse gutangaza ko itazahwema kwihimura nyuma yo gushinja Koreya y’Epfo kongera ingabo nyinshi ku mupaka ugabanya ibihugu byombi.

Ibi bihugu ntibicana uwaka guhera mu 1953 ubwo byacikagamo kabiri hashingiwe ku mpande zari ziyoboye Isi, urw’ibihugu by’u Burayi na Amerika n’urw’Abasoviyeti. Koreya y’Epfo yagumye ku ruhande rw’Abanyaburayi, iya ruguru iguma ku basoviyeti.

Kuva ubu imbaraga zose zashyizwe mu kongera kwihuza kw’ibi bihugu nta musaruro zatanze.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .