Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru, Korean Central News Agency [KCNA], iyi misile yoherejwe mu kirere igera mu burebure bwa kilometero 7.700, igenda intera ya kilometero 1.000 mbere yo kugwa mu Nyanja y’u Buyapani. Ni ku nshuro ya mbere ikintu nk’iki cyari kibaye.
Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-un, yatangaje ko iri gerageza ari ubutumwa bugenewe abanzi bashaka kuyigabaho ibitero, mu gihe umwuka mubi mu banzi ukomeje kwiyongera. Nta zina ry’igihugu ryigeze ritangazwa.
Kim yavuze ko iri geragezwa ari “igisubizo” ku bihugu bivugwa ko byongereye ubufatanye mu byo gutegura ibisasu bya kirimbuzi, bikanahuza imbaraga mu bikorwa bya gisirikare bishobora kuba biteye inkeke.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Buyapani, Yoshimasa Hayashi, yatangaje ko misile ya Koreya ya Ruguru ishobora kugera ku ntera ya kilometero 15.000 bityo ko ishobora kugera ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bitewe n’uburemere bwayo.
Ubuyobozi bw’Ingabo za Amerika zikorera mu Nyajya ya Pacifique, bwamaganye iri gerageza, busaba Koreya ya Ruguru kwirinda ibikorwa bishobora guteza umutekano muke.
Igerageza rya misile zo mu cyiciro cya ICBM si ibisanzwe muri Koreya ya Ruguru, kuko iryaherukaga gukorwa ryabaye mu Ukuboza umwaka ushize.
Koreya ya Ruguru ikunze kunenga imyitozo ya gisirikare ihuriweho na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Koreya y’Epfo, ivuga ko igamije kwitegura intambara.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!