00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Koreya ya Ruguru yemeje ko ingabo zayo ziri kurwanirira u Burusiya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 April 2025 saa 07:06
Yasuwe :

Ubuyobozi bwa Koreya ya Ruguru bwemeye ku nshuro ya mbere ko hari ingabo zabwo ziri kurwanira u Burusiya mu ntambara buhanganyemo na Ukraine.

Igitangazamakuru cya Leta, KCNA cyatangaje Perezida Kim Jong Un yategetse ingabo ze gufasha iz’u Burusiya kubohora agace ka Kursk kari karigaruriwe n’ingabo za Ukraine.

Umuyobozi mu ngabo z’u Burusiya, Valery Gerasimov, yashimagije ubutwari bw’ingabo za Koreya ya Ruguru ku rugamba rwo kwigarurira Kursk.

Ingabo za Koreya ya Ruguru zoherejwe mu Burusiya mu Ukuboza 2024 binyuze mu masezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi ateganya ko mu gihe igihugu kimwe gitewe ikindi gihita gitabara.

Ingabo za Koreya ya Ruguru zafashije u Burusiya kwigarurira Kursk

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .