00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Koreya ya Ruguru yaturikije imihanda iyihuza na Koreya y’Epfo

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 15 October 2024 saa 10:03
Yasuwe :

Koreya ya Ruguru yaturikije imihanda iyihuza na Koreya y’Epfo nyuma y’uko ishinje icyo gihugu kohereza ’drones’ zigamije guhindura imyumvire y’abaturage bayo, ibyarakaje abayobozi bakuru b’icyo gihugu.

Koreya y’Epfo ntiremeza cyangwa ngo ihakane ibirego byo kohereza ’drones’ muri Koreya ya Ruguru, icyakora iki gihugu cyatanze umuburo ko igihe cyose Koreya ya Ruguru yakomeza ibikorwa bishobora kubangamira abaturage bayo, izarushaho gufata ingamba zo guhangana nayo.

Ku rundi ruhande, nyuma y’uko Koreya ya Ruguru ibonye izi ’drones’ yahise itangira imyiteguro y’intambara ndetse Perezida wayo, Kim Jong Un, ahita afata icyemezo cyo gutumiza inama ikomeye irimo inzego z’umutekano n’inzego z’ubutasi, kugira ngo harebwe icyakorwa kuri iki kibazo bemeza ko giteye inkeke.

Iki gihugu cyari giherutse guturitsa ibiro byari ku mupaka wayo na Koreya y’Epfo, bikaba byaragiraga uruhare rufatika mu guhuza impande zombi. Andi makuru avuga ko iki gihugu cyamaze kongera ibikorwa bya gisirikare ku mupaka wacyo na Koreya y’Epfo.

Amakuru avuga ko hasenywe ibice bimwe by’iyo mihanda, uretse ko n’ubundi yari imaze igihe kinini idakoreshwa nyuma y’igihe kinini hari umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi.

Koreya ya Ruguru yaturikije imihanda iyihuza na Koreya y'Epfo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .