00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Koreya ya Ruguru yateye utwatsi Amerika iyishinja gutera inkunga u Burusiya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Ugushyingo 2022 saa 08:01
Yasuwe :

Koreya ya Ruguru yamaganye amakuru yari amaze iminsi atangazwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko yoherereza u Burusiya inkunga z’intwaro zo kwifashisha mu ntambara burimo na Ukraine.

Mu cyumweru gishize nibwo Umuvugizi wa Minisiteri y’Ingabo za Amerika, John Kirby yavuze ko igihugu cye gifite amakuru yizewe agaragaza ko Koreya ya Ruguru yohereza intwaro mu Burusiya ikoresheje inzira zo mu Burasirazuba bwo hagati n’izo mu majyaruguru ya Afurika .

Kuri uyu wa Kabiri nibwo Minisiteri y’Ingabo muri Koreya ya Ruguru yahakanye aya makuru ivuga ko “ari ibihuha” kuko iki gihugu kitigeze cyohereza intwaro mu Burusiya kandi ko nta n’ibyo gifite muri gahunda.

Iti “Biriya tubibona nka gahunda ya Amerika yo kugerageza kwangiza isura yacu ku ruhando mpuzamahanga igamije ko dufatirwa ibihano bitubahirije amategeko.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .