Koreya ya Ruguru imaze kugerageza ibisasu kirimbuzi byinshi muri uyu mwaka.
Koreya y’Epfo yatangaje ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, yumvise ibisasu bitatu byarashwe biturutse mu Majyepfo y’Umujyi wa Pyongyang.
Deutche Welle yatangaje ko igisirikare cya Koreya y’Epfo cyatangaje ko ibyo bisasu byarashwe ahagana saa Mbili za mu gitondo, mu ntera y’ibilometero 350 mbere yo kugwa mu Nyanja y’u Buyapani.
Iri raswa ry’ibi bisasu, igisirikare cya Koreya y’Epfo cyaryise ubushotoranyi bukabije.
Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano na ko kamaganye iri geragezwa ry’ibisasu kirimbuzi rikomeje gukorwa na Koreya ya Ruguru.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!