Amakuru avuga ko igisasu cyarashwe gifite umuvuduko uruta uw’ijwi, cyarashwe mu bilometero 1100 mbere y’uko kigwa mu nyanja, aho Koreya y’Epfo yikomye ndetse ikanenga cyane iki gikorwa yise icy’ubushotoranyi.
Ibi bije mu gihe Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Antony Blinken, ari i Seoul aho yagiriye uruzinduko kugira ngo aganire n’abayobozi bakuru ba Koreya y’Epfo.
Muri urwo rugendo, Blinken yaganiriye na Perezida w’Agateganyo, Choi Sang-mok, aho yashimangiye ko ubufatanye hagati ya Amerika na Koreya y’Epfo ari ingenzi mu kubungabunga amahoro n’umutekano muri iki gihugu.
Koreya y’Epfo yakajije umutekano ndetse iri gucungira hafi ibikorwa bya Koreya ya Ruguru ifatanyije n’Amerika ndetse n’u Buyapani.
Koreya ya Ruguru yaherukaga kugerageza ibisasu bya ’misile’ mu Ugushyingo 2024, umunsi umwe mbere y’amatora ya Perezida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubwo yarashe misile zirindwi. Ibi byabaye nyuma y’imyitozo ya gisirikare yari ihuriweho na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Koreya y’Epfo ndetse n’u Buyapani, aho mushiki wa Kim Jong Un, Kim Yo Jong, yanenze cyane iki gikorwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!