00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Koreya ya Ruguru yarashe igisasu hafi ya Koreya y’Epfo

Yanditswe na Niyigena Radjabu
Kuya 6 January 2025 saa 11:52
Yasuwe :

Koreya ya Ruguru yarashe igisasu mu nyanja nyuma y’uko iki gihugu cyari kimaze amezi abiri kitarasa ibisasu byacyo, nk’uko Igisirikare cya Koreya y’Epfo cyabitangaje.

Amakuru avuga ko igisasu cyarashwe gifite umuvuduko uruta uw’ijwi, cyarashwe mu bilometero 1100 mbere y’uko kigwa mu nyanja, aho Koreya y’Epfo yikomye ndetse ikanenga cyane iki gikorwa yise icy’ubushotoranyi.

Ibi bije mu gihe Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Antony Blinken, ari i Seoul aho yagiriye uruzinduko kugira ngo aganire n’abayobozi bakuru ba Koreya y’Epfo.

Muri urwo rugendo, Blinken yaganiriye na Perezida w’Agateganyo, Choi Sang-mok, aho yashimangiye ko ubufatanye hagati ya Amerika na Koreya y’Epfo ari ingenzi mu kubungabunga amahoro n’umutekano muri iki gihugu.

Koreya y’Epfo yakajije umutekano ndetse iri gucungira hafi ibikorwa bya Koreya ya Ruguru ifatanyije n’Amerika ndetse n’u Buyapani.

Koreya ya Ruguru yaherukaga kugerageza ibisasu bya ’misile’ mu Ugushyingo 2024, umunsi umwe mbere y’amatora ya Perezida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubwo yarashe misile zirindwi. Ibi byabaye nyuma y’imyitozo ya gisirikare yari ihuriweho na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Koreya y’Epfo ndetse n’u Buyapani, aho mushiki wa Kim Jong Un, Kim Yo Jong, yanenze cyane iki gikorwa.

Koreya ya Ruguru yarashe igisasu hafi ya Koreya y'Epfo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .