00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Koreya ya Ruguru yamuritse ubwato bukoresha ingufu za nucléaire

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 8 March 2025 saa 08:12
Yasuwe :

Koreya ya Ruguru yatangaje ko yamuritse ubwato bugendera munsi y’amazi (submarine) bufite ubushobozi buhambaye kuko bukoresha ingufu za nucléaire, ibituma bushobora kumara igihe kinini mu nyanja bitabaye ngombwa ko bugaruka ku nkombe.

Amashusho yashyizwe hanze yerekana Perezida w’icyo gihugu, Kim Jong-un, agenzura ubwo bwato bw’intambara, bwongeye kwerekana ko Koreya ya Ruguru iri gutera imbere mu bijyanye n’ikoranabuhanga ryo gukora intwaro zigezweho.

Ubusanzwe iki gihugu cyabarirwaga gutunga ’submarine’ ziri hagati ya 70 na 90, ariko nyinshi muri zo ntizifite ubushobozi bwo kuba zakoreshwa mu rugamba urwo ari rwo rwose, kuko zishaje cyane.

Iyi submarine nshya ikoresha ingufu za nucléaire, bivugwa ko ifite n’ubushobozi bwo kurasa ibisasu 10 by’ubumara kandi ikabikora iri munsi y’amazi, bitabaye ngombwa ko izamuka.

Koreya ya Ruguru yari imaze igihe kinini irwana no kugira izi submarines, benshi bagakeka ko u Burusiya bwagize uruhare rufatika mu gufasha iki gihugu gutunga izi ntwaro ziri mu zigezweho ku Isi.

Koreya ya Ruguru yamuritse ubwato bukoresha ingufu za nucléaire

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .