00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Korea ya Ruguru yarashe ’missiles’ umunani mu Nyanja y’u Buyapani

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 June 2022 saa 08:58
Yasuwe :

Korea y’Epfo yatangaje ko iya Ruguru yarashe ibisasu umunani byo mu bwoko bwa ’missiles’ mu Nyanja y’u Buyapani.

Amakuru yatangajwe n’icyo gihugu avuga ko izi ’missiles’ zarashwe ari izizwi nka ’short-range ballistic missile’’ zigenda intera ngufi idashobora kurenga kilometero 1000.

Iki gikorwa cyabaye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru. Aya makuru kandi yahamijwe na Minisiteri y’Ingabo mu Buyapani yavuze ko ibi bisasu byarashwe mu ntera iri hagati ya kilometero 3000 na 4000, bigendara ku butumburuke bwa kilometero ziri hagati ya 50 na 100.

Iki gikorwa cyo kugerageza ibisasu kije gikurikirakira imyitozo y’iminsi itatu ihuriweho n’Ingabo za Koreya y’Epfo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yabereye muri iyi nyanja y’Abayapani.

Igisirikare cya Korea y’Epfo cyatangaje ko yari igamije kurebera hamwe imbaraga gifite mu gukumira ubushotoranyi bwa Korea ya Ruguru.

Kuva uyu mwaka watangira, ni inshuro ya 18 Korea ya Ruguru ikoze ibi bikorwa byo kugerageza ibisasu. Igerageza riheruka ryakozwe ku wa 25 Gicurasi 2022.

Korea y’Epfo yatangaje ko ifatanyije na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikurikiranira hafi ibikorwa by’iki gihugu bahora bahanganye, kandi ko ihora yiteguye mu gihe ibi bikorwa byo kugerageza ibisasu byaba bigamije ubushotoranyi.

Koreya y’Epfo yatangaje ko iya Ruguru yarashe ibisasu umunani byo mu bwoko bwa ‘Missiles’ mu Nyanja y’u Buyapani

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .