00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Koreya ya Ruguru yahakanye ibyo guha intwaro u Burusiya

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 22 September 2022 saa 10:41
Yasuwe :

Koreya ya Ruguru yavuze ko itigeze igurisha intwaro ku Burusiya ndetse ko nta na gahunda ifite yo kuzoherezayo mu gihe kiri imbere, ni mu gihe raporo nyinshi za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakunze gushinja iki gihugu ko cyaba gitera inkunga u Burusiya mu ntambara bwashoje kuri Ukraine.

Kuri uyu wa Gatatu Umuyobozi umwe muri Minisiteri y’ingabo, yavugiye ku kigo cy’itangazamakuru cya leta KCNA, ko nta ntwaro cyangwa amasasu igihugu cye kigeze cyohereza mu Burusiya kandi ko nta n’izo bateganya koherezayo.

Mu ntangiriro z’uku kwezi umuvugizi muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika yatangaje ko u Burusiya bushobora kuba bwaraguze miliyoni y’amasasu, za misile ndetse n’ibisasu bya rutura muri Koreya ya Ruguru.

Koreya ya Ruguru iri mu bihugu bike byakomeje gushyikira u Burusiya ku ntambara bwashoje kuri Ukraine ndetse byanatumye Ukraine ihagarika umubano na Koreya ya Ruguru.

Mu ntangiriro z’uku kwezi Perezida Vladimir Putin mu ibaruwa yandikiye mugenzi we Kim Jong-un, yiyemeje ngo kwagura imibanire y’ibi bihugu byombi.

Koreya ya Ruguru yahakanye ibyo guha intwaro u Burusiya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .