Perezida Kim Jong Un yakurikiranye igeragezwa ry’ibyo bisasu ku wa Gatandatu akoresheje indebakure, ubwo izo ’drones’ zahamyaga intego nk’uko byagaragaye mu mashusho yatangajwe n’igitangazamakuru cya Leta, KCNA.
Perezida Kim Jong Un yavuze ko "byari ngombwa gukora no gushyira ahagaragara izindi drone z’intambara ziturikirizaho ibisasu, ziyongera kuri drone z’ubutasi bwa gisirikare na drone z’intambara zigaba ibitero [icyo gihugu cyari gisanganywe]."
Perezida Kim kandi yatangaje ko igihugu cye kiri kongera imbaraga mu ikoreshwa ry’ubwenge bw’ubukorano, AI, mu gukora ubwoko butandukanye bwa ’drone’ z’intambara hagamijwe kongera ubwirinzi.
Izi drones ziturikirizaho ibisasu ziratumwa zikagonga byihuse amatware y’umwanzi, mu ntera ntoya ya kilometero nke. KCNA yatangaje ko "izo ntwaro zizifashishwa mu kugaba ibitero ku birindiro by’umwanzi haba ibiri ku butaka no mu mazi."
KCNA yakomeje itangaza ko drones zose zageragejwe ku wa 24 Kanama 2024 zahamije ku ntego zari zahawe zikiturikirizaho ibisasu nk’uko byari byitezwe.
Abasesenguzi batandukanye bavuze ko izo ’drones’ zageragejwe na Koreya ya Ruguru zisa n’izakozwe na Israel za Harop na Hero-30 ndetse n’izakozwe n’u Burusiya za Lancet-3s. Bivugwa ko ikoranabuhanga ryazo ryaba ryaravuye mu Burusiya na bwo bivugwa ko bwarikuye kuri Iran.
Izo drone ziturikirizaho ibisasu, ziri mu bwoko bumwe n’iza Harop, zishobora kuguruka ku ntera ya kilometero zirenga 1.000.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!