Koreya ya Ruguru yafashe umwanzuro wo kongera intwaro ziyifasha kwirinda abanzi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Gicurasi 2020 saa 09:58
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un yatangaje ko agiye kongera ubwirinzi bwayo yongera intwaro ziyifasha guhangana n’abanzi.

Ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama y’abayobozi b’igisirikare nkuko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru bya Koreya ya Ruguru, KCNA.

Ni inama ya mbere Kim Jong Un yari yitabiriye mu ruhame nyuma yo kongera kugaragara afungura uruganda rukora ifumbire mu ntangiriro za Gicurasi ubwo byavugwaga ko ubuzima bwe budahagaze neza.

Ntabwo hatangajwe byinshi ku byavuye muri iyo nama ya gisirikare ariko KCNA yatangaje ko kongera ubushobozi bw’ubwirinzi ari umwe mu myanzuro yafashwe kugira ngo igisirikare kijye gihora kiryamiye amajanja.

Uyu mwanzuro wateye impungenge bamwe mu mpuguke mpuzamahanga mu by’umutekano, ko icyo gihugu cyaba kigiye kongera gukora ibisasu kirimbuzi.

Hari hashize igihe hari icyizere ko Koreya ya Ruguru ishobora guhagarika ikorwa ry’ibyo bisasu nyuma y’ibiganiro yari irimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko bisa nk’ibyahagaze umwaka ushize.

Muri Werurwe uyu mwaka Koreya ya Ruguru yarashe ibindi bisasu mu Nyanja kandi byari ubwa gatandatu ibikoze mu gihe kitageze ku kwezi.

Koreya ya Ruguru yafashe umwanzuro wo kongera intwaro ziyifasha kwirinda abanzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .