Iki gihugu cyatangiye gushyira imbaraga mu gukora ubu bwoko bw’intwaro mu ntangiriro z’uyu mwaka, ndetse mu Kanama uyu mwaka, iki gihugu cyashyize hanze ’drones’ z’ubu bwoko ku nshuro ya mbere.
Amakuru avuga ko ikorwa ry’izi drones ryaturutse ku bufatanye u Burusiya buri kugira na Koreya ya Ruguru mu bijyanye n’igisirikare, aho bivugwa ko Ingabo za Koreya ya Ruguru zirenga ibihumbi 13 zimaze kwinjira mu ntambara y’u Burusiya na Ukraine.
Bivugwa ko mu masezerano ari hagati y’ibihugu byombi, u Burusiya bwemereye Koreya ya Ruguru kuyiha ubuhanga burimo ikoranabuhanga rikoreshwa mu gukora ibisasu, drones z’intambara n’ibindi bitandukanye.
Bivugwa ko kandi u Burusiya buri inyuma y’iri korwa ry’izi drones kuko kuzikorera muri Koreya ya Ruguru byoroshye, kandi bikanafasha iki gihugu mu ikoranabuhanga ry’intwaro, bityo nacyo kikazoroherwa no gufasha u Burusiya mu bijyanye no kubuha Ingabo zibufasha ku rugamba.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!