Abazoherezwa biganjemo abubatsi, diviziyo ebyiri z’Ingabo za Koreya ya Ruguru, abakozi bakora imirimo irimo isuku n’ibindi. Muri rusange, abazoherezwa bose bashobora kurenga ibihumbi birindwi.
Koreya y’Epfo yanenze iki gikorwa, ivuga ko gihabanye n’ibihano byafatiwe Koreya ya Ruguru. Icyakora Sergei Shoigu wagiranye ibiganiro na Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, yavuze ko ubu ari ubufasha bugaragaza umubano mwiza uri hagati y’impande zombi.
Amakuru avuga ko mu biganiro byahuje izi mpande zombi, byanagarutse ku buryo bwo guteza imbere imikoranire, bikavugwa ko u Burusiya bwemereye Koreya ya Ruguru kubuha ikoranabuhanga ririmo irikoreshwa mu gukora ibikoresho bya gisirikare.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!