Isesengura rya Sosiyete Chainalysis ryagaragaje ko umwaka wa 2021 ari umwe mu yakozwemo ibyaha byinshi by’ikoranabuhanga muri Koreya ya Ruguru, igihugu gifatwa nk’igifunze ku banyamahanga n’abenegihugu.
Ibitero by’ikoranabuhanga biturutse muri Koreya ya Ruguru byagabwe ahanini ku bigo by’ishoramari n’ibishinzwe kuvunja.
Raporo ya Chainalysis igaragaza ko guhera mu 2020 kugeza mu 2021, ibitero by’ikoranabuhanga biturutse muri Koreya ya Ruguru byiyongereye ku kigero cya 40%.
Abajura bakoreshaga imirongo ireshya abantu ariko irimo za virus, bakiba amafaranga mu bigo bitandukanye bakayimurira ku mirongo ifite ibirango byo muri Koreya ya Ruguru.
Bivugwa ko ibyo bitero ahanini byagizwemo uruhare na Lazarus Group, ikigo cyavuzweho kuba icy’abajura mu by’ikoranabuhanga kandi cyafatiwe ibihano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Bivugwa ko icyo kigo kigenzurwa n’urwego rushinzwe ubutasi muri Koreya ya Ruguru.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!