Yoon afungiwe muri kasho kuva tariki ya 15 Mutarama 2025, mu gihe akomeje gukorwaho iperereza ku byaha birimo gukoresha ububasha yari afite nka Perezida mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ibi byaha bifitanye isano n’ibihe bidasanzwe bya gisirikare yashyizeho mu gihe yari ku butegetsi, ndetse ni na byo byatumye abagize Inteko bamweguza.
Icyemezo cyo gufunga Yoon cyashingiye ku busabe bw’urwego rwa Koreya y’Epfo rushinzwe iperereza ku byaha bya ruswa, Polisi n’igisirikare, nyuma y’aho yanze kwitaba abagenzacyaha kugira ngo bamubaze.
Abanyamategeko ba Yoon batangaje ko basobanuriye umucamanza mu rukiko rwa Seoul ko umukiriya wabo adakwiye gukurikiranwa afunzwe, gusa abahagarariye urwego rushinzwe iperereza bo bagaragaje ko akwiye kuguma muri kasho.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa 19 Mutarama urukiko rumenyesha ababuranyi umwanzuro kuri iki cyifuzo. Mu gihe rwashimangira ko akomeza gufungwa, urwego rushinzwe iperereza rushobora kumwongerera igihe cyo kuguma muri kasho kugeza ku minsi 20.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!