Yoon kuri uyu wa kane yujuje iminsi itatu atava iwe mu rugo bitewe no gutinya ko yatabwa muri yombi, gufungwa cyangwa gukatirwa igihano cy’urupfu kuko ari gukorwaho iperereza ku byaha bitandukanye.
Yoon yizeye ko uko kuguma mu rugo kuzamufasha guhangana n’inzego z’ubuyobozi bw’icyo gihugu zishaka kumuhata ibibazo ku iteka yari yaciye ryo gushyira Koreya y’Epfo mu bihe bidasanzwe ariko rikaza gupfuba.
Ikinyamakuru France 24 cyanditse ko ubu hafi y’urugo rwe hari amatsinda y’abamushyigikiye n’abatamamushyigikiye bahakambitse bategereje igikurikiraho mu gihe abashinzwe kumucungira umutekano bahanganye n’abapolisi bashaka kuza gusaka urwo rugo.
Kugeza ubu n’ubwo Yoon akomeje kwihisha ntagaragaza kwicuza ku byo ashinjwa n’inzego z’ubuyobozi ndetse yanageneye ubutumwa abakimushyigikiye mbere y’uko impapuro zo kumuta muri yombi yashyiriweho zirangira ku itariki 6 Mutarama 2025.
Yagize ati “Repubulika ya Koreya ubu iri mu byago bitewe n’abantu b’imbere mu gihugu no hanze yacyo bashaka guhungabanya Ubwigenge bwayo ndetse n’ibindi bikorwa byo kurwanya Leta. Mbasezeranyije ko nzarwana ku ruhande rwanyu kugeza ku munota wa nyuma kugira ngo ndinde iki gihugu”.
Umukuru w’urwego rushinzwe kurwanya ruswa muri Koreya y’Epfo, Oh Dong-woon yavuze ko buri wese uri bugerageze kwitambika itabwa muri yombi rya Yoon na we ari bukurikirwanwe n’inzego bireba.
Kugeza ubu ntibizwi neza niba itsinda ry’abarinzi ba Yoon rigifite ingufu zihagije zo guhangana n’inzego za Leta zishaka kumita muri yombi gusa magingo aya ryabashije gutangira abashaka gusaka urugo rwa Yoon n’ibiro yakoreragamo.
Uru ruhuri rw’ibibazo kuri Yoon rwatangiranye n’itariki ya 3 Ukuboza 2024 ubwo yatangaza itegeko rishyiraho ibihe bidasanzwe rikangwa n’Inteko Ishinga Amategeko ndetse iza no gutrora isaba ko yeguzwa.
Ntibyarangiriye aho kuko nyuma n’Urukiko rwaje gutegeka ko Yoon atabwa muri yombi nyuma kwanga kwitaba ubuganzacyaha bwashakaga kumukoraho iperereza ku byaha ashinjwa birimo no gukoresha nabi ububasha afite. Iryo perereza ryari rigamije kuvamo umwanzuro w’urukiko wemeza burundu ko Yoon yegujwe.
Yoon yabanje gusimbuzwa by’agateganyo Han Duck-soo wari Minisitiri w’Intebe ariko na we nyuma inteko iza kumweguza azira kuba atarashyize umukono ku nyandiko zemeza iperereza kuri Yoon ahita asimbuzwa Choi Sang-mok wari usanzwe ari Minisitiri w’Imari.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!