Urukiko rwo muri Koreya y’Epfo rwahamije uwo musore icyaha cyo gushaka kwanga gukora imirimo ya gisirikare ku bushake akiyongerera ibilo.
Umucamanza yagaragaje ko uwo musore yatangiye kurya byikubye kabiri ibyo yari asanzwe arya kugira ngo agire umubyibuho ukabije byatumye bamushyira mu cyiciro cy’abantu bafite uburwayi bw’umubyibuho ukabije, akaba yemerewe gusa gukora indi mirimo ya Leta havuyemo igisirikare.
Urukiko kandi rwahanishije inshuti ye yamufashaga kongera ibiryo yaryaga, igifungo cy’amezi atandatu asubitswe mu gihe cy’umwaka umwe.
Ubusanzwe buri muntu w’igitsina gabo wese muri Koreya y’Epfo ufite guhera ku myaka 18 kuzamura agomba gukora imirimo y’igisirikare nibura mu gihe cy’amezi 18.
Ibitangazamakuru byatangaje ko ubwo yakorerwaga isuzumwa ry’ibanze byagaragaye ko ameze neza byo gukora igisirikare ariko bigeze mu isuzumwa rya nyuma basanga yagize ibiro byinshi bigera ku 102 bituma asanganwa umubyibuho ukabije.
Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa Muntu, Amnesty International, ugaragaza ko bamwe bakunze kwanga gukora imirimo ya gisirikare itegetswe muri icyo gihugu bitwaje imyizerere yabo cyangwa izindi mpamvu za politiki.
Bivugwa ko itegeko ryo gukoresha igisirikare abantu bose muri Koreya y’Epfo rigira ingaruka ku banyempano batandukanye barimo nk’abahanzi n’abakinnyi b’umupira w’amaguru kubera icyo gihe bamara bari mu mirimo ya gisirikare.
Bivugwa kandi ko hari dosiye nyinshi z’abasore biyongera ibilo cyangwa bakabitakaza bikabije, abirwaza indwara zo mu mutwe, abishyira tattoos ku mubiri wose cyangwa abakikomeretsa cyane bagamije kwanga kujya mu mirimo ya gisirikare.
Urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga muri 2018 rwategetse ko Guverinoma izashyiraho indi mirimo igenerwa abasivili banga gukora imirimo ya gisirikare kubera imyemerere cyangwa impamvu za politiki.
Ubushakashatsi bwakozwe muri 2018 bwagaragaje ko nibura 72% by’abagabo bafite imyaka 20 muri Koreya y’Epfo bagaragazaga ko iryo tegeko ritubahiriza ihame ry’uburinganire, 65% bagaragaza ko n’abagore bakwiye gushyirwa mu gisirikare.
Abagera kuri 83% bagaragaje ko ari byiza gukora imirimo ya gisirikare mu gihe abarenga 68% bavuze ko ari ugutakaza umwanya.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!