Koreya y’Epfo yaciye amande BMW kubera ikibazo cya moteri y’imodoka zayo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Ukuboza 2018 saa 06:58
Yasuwe :
0 0

Koreya y’Epfo yaciye amande ya miliyoni 10 z’amadolari uruganda rwa BMW, nyuma yo kugenda biguru ntege mu gukemura ikibazo kiri muri moteri z’imodoka zarwo.

Muri uyu mwaka urwo ruganda rwo mu Budage, rwahamagaje imodoka nyinshi hirya no hino ku Isi nyuma y’uko imodoka 40 zihiye kubera ikibazo kiri muri moteri.

Muri Nyakanga no mu Ukuboza uyu mwaka, BMW yahamagaje imodoka zisaga ibihumbi 170 z’ubwoko butandukanye kubera ikibazo cy’inzira ihuza ahasohokera umwotsi na moteri, kuko harimo ikibazo cy’uko lisansi cyangwa mazutu bishobora gutonyangiramo imodoka ikaba yashya.

Nyuma y’amezi atanu mu igenzura, Minisiteri ishinzwe gutwara abantu n’ibintu muri Koreya y’Epfo, yatangaje ko yasanze BMW, yaragiye igerageza guhisha icyo kibazo ikinangira no mu kugikemura.

Iyo minisiteri ivuga ko nubwo BMW yavuze ko ikibazo yakimenye muri Nyakanga uyu mwaka, ngo bafite amakuru ko urwo ruganda ikibazo rwakimenye mu mwaka wa 2015 rugashaka n’abakozi bo kugikemura ariko ntibikorwe.

Basabye ubushinjacyaha gukora iperereza kuri ayo makuru, bukamenya impamvu BMW yagiye biguru ntege mu kugikemura.

Itangazo BMW yasohoye, rivuga ko igiye gufatanya n’inzego zibishinwe mu iperereza hagamijwe gukemura ikibazo nkuko Deutsche Welle yabitangaje.

Nibura imodoka esheshatu mu icumi zicuruzwa muri Koreya y’Epfo zituruka mu Budage. Mu mezi atandatu ya mbere ya 2018, muri icyo gihugu hagurishijwe imodoka 39 000 za BMW.

Muri Kanama uyu mwaka nabwo BMW yahamagaje izindi modoka zagurishijwe mu Burayi na Aziya nyuma y’uko imodoka zisaga 480 000 zihuye n’ikibazo nk’icyo.

BMW yaciwe amande kubera kugenda gahoro mu gukemura ikibazo imodoka zayo zifite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza