00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Koreya y’Epfo: Perezida Yoon uherutse kweguzwa yarekuwe

Yanditswe na Niyigena Radjabu
Kuya 8 March 2025 saa 06:11
Yasuwe :

Perezida wa Koreya y’Epfo uherutse kweguzwa, Yoon Suk Yeol, yarekuwe kuri uyu wa 8 Werurwe 2025, nyuma y’umunsi umwe Urukiko rwo mu Mujyi wa Seoul rwemeje ko arekurwa agakomeza kuburana ari hanze.

Nyuma y’uko asohotse muri gereza, Yoon yashimiye abari baje kumushyigikira ubwo baririmbaga izina rye bafite amabendera ya Koreya y’Epfo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nyuma ahita yerekeza iwe.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’umwunganizi wa Yoon mu mategeko, yavuze ko bashimiye ko Urukiko rw’i Seoul rwakosoye amakosa bari bakoze yo gufunga Yoon, ndetse ashimira abakomeje kubashyigikira ndetse barwanya icyemezo cyo kumweguza.

Urukiko rw’i Seoul rwatangaje ko rwemeye ubusabe bwa Yoon bwo kurekurwa, ruvuga ko ari ngombwa kubanza gukemura ibibazo bijyanye n’amategeko yerekeye iperereza rikorwa kuri Perezida.

Irekurwa rya Yoon ryabaye nyuma y’uko ubushinjacyaha bufashe icyemezo cyo kutajuririra icyo cyemezo cy’urukiko rwa Seoul. Itegeko rya Koreya y’Epfo ryemerera ubushinjacyaha gukomeza gufata umuntu ukekwaho icyaha mu gihe bagikurikirana ubujurire bwe, n’ubwo urukiko rwaba rwemeje ko arekurwa.

Yoon yafunzwe muri Mutarama nyuma yo gushyiraho itegeko rishya ry’ibihe bidasanzwe bya gisirikare mu mpera za 2024 ndetse akaza gushinjwa ibyaha birimo ibyo kwigomeka no kugumura abaturage abangisha ubuyobozi buriho.

Mu gihe Urukiko rwakwemeza ko Yoon yeguzwa, itegeko ryo muri Koreya y’Epfo riteganya ko hahita hategurwa amatora mu gihe kitarenze amezi abiri.

Perezida Yoon uherutse kweguzwa yarekuwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .