00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Koreya y’Epfo: Perezida Yoon Suk Yeol wahagaritswe yiteguye kwisobanura mu rukiko

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 19 December 2024 saa 12:25
Yasuwe :

Perezida wa Koreya y’Epfo, Yoon Suk Yeol, wamaze guhagarikwa nyuma yo guterwa icyizere n’Inteko Ishinga Amategeko, yagaragaje ko yiteguye kwiregura mu rukiko kandi akabyikorera ku giti cye, aho kubinyuza mu nyandiko cyangwa mu banyamategeko be.

Uyu mugabo ari mu mazi abira nyuma y’uko mu ijoro ryo ku wa 3 Ukuboza, yatunguranye akajya kuri Televiziyo y’igihugu agatangaza ibihe bidasanzwe. Imyigaragambyo karundura yatumye ahindura icyemezo yari yafashe nyuma y’amasaha make, ariko ibi ntibyari bihagije.

Inteko Ishinga Amategeko ya Koreya y’Epfo yahise imutera icyizere ndetse ahita ahagarikwa ku mirimo ye, aho inshingano ze ubu ziri kuzuzwa na Minisitiri w’Intebe, Han Duck-soo uri gukora nka Perezida w’Agateganyo, mu gihe hategerejwe umwanzuro w’urukuko, uzemeza niba Perezida Yoon yegura cyangwa agaruka mu nshingano ze.

Hagati aho, inzego zitandukanye zirimo gukora iperereza kuri Perezida Yoon harebwa niba uyu mugabo atarakoze igikorwa kitemewe n’amategeko y’icyo gihugu.

Magingo aya, Yoon ari mu rugo rwe aho ari gukusanya ikipe y’abanyamategeko izamufasha kuburana mu gihe yaregwa mu nkiko, gusa umunyamategeko, akaba n’inshuti ye, Seok Dong-hyeon, yavuze ko uyu mugabo adafite ubwoba bwo kujya imbere y’urukiko akiregura ku byaha ashinjwa.

Yoon wabaye umushinjacyaha, yasabye imbabazi ku gikorwa cyo gushyiraho ibihe bidasanzwe, icyo Seok yavuze ko cyatewe n’uko Perezida Yoon yari afite ubwoba bw’imyitwarire y’abadepite batavuga rumwe n’ishyaka rye, bari bafite gahunda yo kweguza abayobozi benshi no kwitambika umushinga wo kwemeza ingengo y’imari, ibi akabibonamo ikibazo gikomeye ku gihugu.

Gusa nubwo yasabye imbabazi, yavuze ko yiteguye gukomeza kurwana kugeza ku ndunduro, akagaragaza impamvu zamuteye gufata icyemezo nk’icyo gikomeye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .