00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Koreya y’Epfo: Perezida Yoon ashobora gufungwa

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 30 December 2024 saa 11:11
Yasuwe :

Muri Koreya y’Epfo, Perezida Yoon Suk Yeol ari mu mazi abira nyuma yo gutangaza itegeko rikuraho ubutegetsi bwa gisivili, igikorwa cyateje umwuka mubi mu gihugu hose.

Ku wa 03 Ukuboza 2024, Perezida Yoon yatangaje itegeko ry’ibihe bidasanzwe bya gisirikare [Martial Law], mu ijambo ryatambutse imbonankubone kuri televiziyo, aho yavuze ko ari igikorwa kigamije “Kurimbura abanzi b’igihugu.”

Iyo itegeko ry’ibihe bidasanzwe rya gisirikare ritangajwe, igisirikare muri icyo gihugu gihabwa ububasha bwari busanganwe inzego z’ubuyobozi za gisivili.

Akenshi bikorwa mu gihe igihugu cyangwa agace runaka kibasiwe n’ibibazo birimo intambara, imyigaragambyo n’ibindi.

Nyuma y’ijambo rya Perezida Yoon, Inteko Ishinga Amategeko yahise iterana byihuse kugira ngo ihagarike iri tegeko.

Bivugwa ko Perezida Yoon yari yahaye amabwiriza abayobozi b’ingabo ko nibiba ngombwa bakoresha intwaro kugira ngo binjire mu Nteko baburizemo icyo gikorwa.

Mu buryo butunguranye, abasirikare bafite intwaro ziremereye bagiye ku Nteko Ishinga Amategeko, aho bamwe binjiye banyuze mu madirishya, abandi bamanukira ku nyubako bifashishije indege za kajugujugu.

Abashinjacyaha batandukanye muri iki gihugu batangaje ko Perezida Yoon yari amaze igihe kinini ategura iri tegeko, aho yagiranye ibiganiro n’abayobozi bakuru mu nzego za gisirikare guhera muri Werurwe 2024.

Muri raporo y’abashinjacyaha, Perezida Yoon ashinjwa kuba yarasabye ko uburyo bwose bwakoreshwa harimo no gukoresha intwaro, kugira ngo abasirikare binjire mu Nteko Ishinga Amategeko basohore abadepite bashakaga kumuvuguruza.

Iyi raporo igaragaza ko Perezida Yoon yabwiye umwe mu bayobozi b’ingabo ati “Ntabwo murinjira, muri mu biki? Muce urugi mwinjire mubasohore n’ubwo byasaba kubarasaho.”

Kuva icyo gihe, Perezida Yoon yahamagajwe inshuro eshatu n’abashinjacyaha kugira ngo asobanure iby’ibyo bikorwa ashinjwa ariko yanga kwitaba kugeza ku wa 29 Ukuboza, umunsi wari uwa nyuma mu yo yari yahawe.

Nyuma y’ibyo, abadepite bahise bemeza guhagarika Perezida Yoon ku mirimo ye, ariko umwanzuro wa burundu ukaba ugomba gufatwa n’Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga.

Kuri uyu wa Mbere, itsinda ry’abashinzwe iperereza ryasabye urukiko muri Seoul ko Perezida Yoon yatabwa muri yombi, mu gihe iperereza rigikomeje.

Abanyamategeko be bavuga ko gufata uyu mwanzuro wo kumufunga bidakurikije amategeko y’igihugu, kuko bitemewe ko perezida uri ku butegetsi ashinjwa ibyaha byo gukoresha ububasha mu buryo butemewe.

Nibwo bwa mbere mu mateka ya Koreya y’Epfo hageragejwe gufunga Perezida mbere y’uko urukiko rwemeza burundu ko yakuwe ku butegetsi.

Nyuma yo guhagarika Perezida Yoon, umusimbura we Minisitiri w’Intebe Han Duck-soo, na we yahise ahagarikwa ku mirimo n’Inteko Ishinga Amategeko, ashinjwa kuba atarashyize umukono ku nyandiko zemeza iperereza kuri Yoon.

Ibi byatumye Minisitiri w’Imari, Choi Sang-mok, aba perezida w’agateganyo. Choi yahise ahura n’ikibazo gikomeye cyane, aho indege ya Jeju Air yaturukaga i Bangkok yerekeza muri Koreya y’Epfo, yakoze impanuka igahitana ubuzima bw’abantu 179 bose.

Perezida Yoon Suk Yeol ari mu mazi abira nyuma yo gutangaza itegeko rikuraho ubutegetsi bwa gisivili

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .