Icyakora ni ibintu byabaye isereri mu mitwe y’ubutegetsi bwa Koreya y’Epfo, aho nko ku wa 20 Gicurasi 2024 urwego rw’iki gihugu rugenzura itangazamakuru rwakumiriye iyi ndirimbo.
Yiswe ‘Friendly Father’ bisobanuye ‘Umubyeyi Ukunda Abantu’ tugenekereje mu Kinyarwanda, iri gukumirwa ku mpamvu z’uko i Seoul bayibona nk’igikoresho cy’icengezamatwara ryo kwerekana ubwiza bwa Kim Jong Un.
Yatangiye kumvikana muri Mata 2024 mu gitaramo cyo kwishimira umushinga w’inyubako y’akataraboneka yari yujujwe i Pyongyang mu Murwa Mukuru wa Koreya ya Ruguru.
Amagambo ayigize ashimagiza Kim Jong Un ku rwego rwo hejuru, amugaragaza “nk’umuyobozi ukomeye, umubyeyi ukunda abantu,” Abanya-Koreya ya Ruguru bakarenzaho ko “Kim atwitaho mu buryo bwa kibyeyi n’impuhwe nyinshi.”
Ibyatangaje abantu ni uko iyi ndirimbo yakunzwe n’abantu benshi, aho za miliyoni z’abatuye Isi bakoresha TikTok bari kuyisubiramo mu mashusho yabo atandukanye bigatuma ikomeza kurebwa cyane.
Koreya y’Epfo yabifashe nko kugena uko abaturage batekereza n’uko bitwara ku bijyanye n’intambara igamije kwigarurira imitima y’abantu, (psychological warfare), ku bu buryo urwego rugenzura itangazamakuru rwamaze gukumira video 29 zifite aho zihuriye n’iyo ndirimbo.
Ni igikorwa uru rwego rwasabwe n’Urwego rw’Ubutasi bw’iki gihugu, icyakora hari izikiri kuri YouTube zishobora kubonwa n’abaturage bacyo zitarakumirwa.
Mu itangazo uru rwego rwashyize hanze rwavuze ko “Iyi ndirimbo n’amashusho yandi ayishamikiyeho afitanye isano no gushoza intambara irwanya Koreya y’Epfo mu buryo bw’ibitekerezo cyane ko yanyujijwe no ku rubuga rukoreshwa na benshi mu buryo bwo guha ikuzo Kim [Jong Un].”
Umwe mu barimu bo muri Kaminuza ya Dongguk yo muri Koreya y’Epfo witwa Ha Seung-hee yagaragaje ko n’ubundi nta kidasanzwe, indirimbo zose zituruka muri Koreya ya Ruguru iyo ziba zisingiza Kim Jong Un ku rugero rwa 90%.
Icyakora kuri we igitangaje ni uko iyi yaje ari rurangiza, igakundwa n’abatari bake barenze kuba ari abo muri Koreya ya Ruguru ahubwo bo mu bice bitandukanye by’Isi, ugereranyije n’izindi zisanzwe zikorwa.
Uyu mwarimu yavuze ko kabone nubwo ab’i Pyongyang batabyitayeho, ubu bamaze gukanguka bakabona ko iyi ndirimbo iri gukora ibirenze umuziki, ahubwo iri no kwerekana ubwiza bwa Kim butajya buvugwa.
Koreya yacitsemo kabiri mu 1953, kuva icyo gihe ibihugu byombi birebana nk’agaca n’inkoko, ku buryo akenshi bihora mu ntambara z’uburyo butandukanye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!