00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Korea y’Epfo: Ikigereranyo cy’abana umugore umwe abarirwa cyageze kuri 0,81

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 August 2022 saa 08:14
Yasuwe :

Korea y’Epfo yongeye kuza ku mwanya wa mbere mu bihugu bifite umubare muto w’abana umugore umwe abarirwa mu buzima bwe, nyuma y’uko iki gihugu mu 2018, ku nshuro ya mbere cyageze munsi y’umwana umwe ku mugore.

Imibare yashyizwe ahagaragara na leta yerekanye ko icyo gipimo cyongeye kumanuka kikagera kuri 0,81. Cyagabanutseho ibice bitatu ugereranyije n’uko byari bimeze mu mwaka ushize.

Ni ku nshuro ya gatandatu yikurikiranya iki gipimo kimanutse, nk’uko BBC ibivuga.

Ibihugu bikize cyane ku isi bibarirwa umwana 1,6 ku mugore umwe.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ritera inkunga iby’ubukungu n’iterambere, OECD, ritangaza ko ikigero cyo kubyara cyagabanutse cyane ku isi mu myaka 60 ishize, ariko by’umwihariko muri Korea y’Epfo byabaye akarusho.

Mu ntangiriro za 1970, umugore umwe yabarirwaga abana bane.

Ibyo bituma abaturage bakiri bato bagabanyuka mu gihugu, bivuze ko n’abafite imbaraga zo gukora baba ari mbarwa, na byo bikagira ingaruka ku bukungu.

Mu 2020, ku nshuro ya mbere muri Korea umubare w’abapfa wabaye munini kurusha uw’abavuka.

Mu mpamvu zituma abantu batitabira kubyara abana benshi harimo izifitanye isano n’izahara ry’ubukungu, ubuzima buhenze n’izamuka ry’igiciro cy’ubukode bw’inzu, ibi bikaba byariyongereyeho ingaruka za Covid-19 nk’uko abahanga babivuga.

Umubare w'abana ku mugore umwe muri Koreya y'Epfo ukomeje kugabanuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .