00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Koreya y’Epfo igiye gushora miliyari $261 mu kwirinda ibitero bya Kim Jong-un

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Ukuboza 2022 saa 03:14
Yasuwe :

Koreya y’Epfo yashyize hanze ingengo y’imari nshya y’igisirikare ingana na miliyari $261 azakoreshwa cyane mu bikorwa byo kubaka igisirikare n’ikoranabuhanga rishobora guhangana n’ibitero bya Koreya ya Ruguru.

Iyi ngengo y’imari iteganya ko miliyoni 441$ zizakoreshwa mu kubaka ikoranabuhanga rishobora guhangana n’indege zitagira abapilote za drones.

Icyemezo cyo kuzamura iyi ngengo y’imari by’umwihariko izakoreshwa mu kubaka ubushobozi bwo guhangana n’ibitero bya drones, cyafashwe nyuma y’uko mu cyumweru gishize drones eshanu za Koreya ya Ruguru zabashije kwinjira muri Koreya y’Epfo ndetse imwe igera hafi y’ikirere cy’i Seoul.

Koreya y’Epfo yatunguwe no gusanga nta koranabuhanga ifite rishobora gukumira izi drones ifite kugeza aho yitabaje indege zisanzwe ngo zizirase ariko nabyo birangira hahanuwe imwe.

Aya makosa yose yatumye Perezida w’iki gihugu, Yoon Suk-yeol n’igisirikare cy’iki gihugu basaba imbabazi abaturage kuko batabashije kubarinda.

Drone ya Koreya ya Ruguru yaherukaga kwinjira mu y’Epfo mu 2018.

Koreya y’Epfo igiye gushora miliyari $261 mu kwirinda ibitero by’ubutegetsi bwa Perezida Kim Jong-un

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .